Min Gatabazi yahaye ubutumwa abo mu duce tw’Intara zegereye Kigali, ingendo ziza mu Mujyi ntizemewe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abantu bakora ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uduce tumwe tw’Intara byegeranye bakwiye kuba bihanganye bagategerza ibyumweru bibiri byatanzwe mu Nama y’Abaminisitiri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abantu kwihanganira ibi byumweru 2 ingamba zashyizweho zizamara zubahirizwa

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 mu kiganiro Abaminisitiri batandukanye bakoreye kuri Televiziyo y’Ighugu, cyagarutse ku myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yatangajwe ku wa 21 Kamena 2021.

Gatabazi yavuze ko  abantu bakwiye kugira ibyo bigomwa kugira ngo babashe gutsinda icyorezo cya Coranivurus  gikomeje kugariza u Rwanda n’Isi muri rusange.

Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri harimo uvuga ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’ingendo hagati y’Uturere tundi tw’igihugu zibujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa se izindi serivisi z’ingenzi.

Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Minisitiri Gatabazi atanga igisubizo ku bantu bibaza ku  batuye mu Turere tw’Intara  twegeranye n’Umujyi wa Kigali,  yavuze ko bakwiye gukomeza gukorera mu rugo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyirezo cya Coronavirus.

Ati “Ba  bandi batuye ku Ruyenzi, batuye hirya no hino mu nkengero z’Umujyi wa Kigali   bakwiye kuba bakorera mu ngo muri bino byumweru bibiri noneho bagasaba abayobozi b’ibigo byabo bakaborohereza uburyo batanga raporo ariko bakareka izo ngendo zitari ngombwa.”

Yavuze ko abantu badakwiye gushaka impamvu yatuma bikurira ibyago ko ahubwo bakwiye kumvira amabwiriza yashyizweho.

Ati “Umuntu uramubwira ibintu ari bukore bitari butume yandura Covid-19 agashakisha impamvu akomeza kubikora. Niba bakubwira ngo nujya ku kazi urandura wowe ukumva wasaba kujya ku kazi.”

- Advertisement -

Akomoza ku mashuri ya Kaminuza asanzwe atanga amasomo mu masaha ya nimugoroba, Gatabazi  yavuze ko hazatekerezwa uburyo bajya biga ku manywa cyangwa bakaba bihanganye ibyumweru bibiri.

Yagize ati “Mu gihe  cy’ibibazo nk’ibi bisaba kwigomwa. Bashobora kwiga bakoresheje iyakure. Twavuganye na Minisiteri y’Uburezi ko yazavugana na za Kaminuza zifite za porogarame zishobora gutuma abantu biga nijoro ko bareba buryo ki bakwiga ku manywa.  Babona harimo n’izindi ngorane bakigiza inyuma y’ibi byumweru bibiri. Bagomba gushakisha impamvu zatuma uko guhura kwabo kenshi kugabanuka.” 

Ibi bitangajwe mu gihe imibare y’abandura Coronavirus ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi. Urugero mu minsi ibiri gusa hamaze kuboneka abantu 918, abakize ni 126 mu gihe abamze kwitaba Imana ari abantu  icyenda.

Abanyarwanda baributswa ko ari ingenzi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki n’amazi n’isabune.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko nta makuru bafite y’uko mu Rwanda haba hari ubwoko bushya bwa Covid-19 buvugwa ahandi muri Africa no ku Isi, gusa avuga ko ayo makuru azamenyekana mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa kabiri muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka bashakisha imodoka zibatwara mu Ntara iwabo, benshi babwiye RBA ko bari bafite ubwoba bw’uko Kigali ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Amafoto y’abari bategereje imodoka Nyabugogo

AMAFOTO@RBA

 TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kigali #GatabaziJMV #Covid19 #Bugesera #Kamonyi #Gakenke #Gasabo