RDC: Abanyamurenge bandikiye Perezida Tshisekedi bavuga akababaro bafite

Mu rwandiko bandikiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugashyirwaho umukono  n’abagera kuri 13 bo mu muryango wa Banyamurenge  bakomoka mu misozi ya Uvira, Fizi na Itombwe  bavuze ko bamagana icyo bise “umugambi wo kumeneshwa.”

Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bahunze ingo zabo abandi baricwa

Muri uwo mugambi wiswe uwo “kwirikanwa”, batunga agatoki inyeshyamba za Mai Mai zifatanyije n’umutwe w’ishyemba z’Abarundi witwa Red Tabara kugira uruhare muri uko guhutazwa.

Abayobozi b’Inzego z’Ibanze  bavuga ko igisirikare cya Leta nta mbaraga gishyira mu guhashya izo nyeshyamba ko ahubwo kireberera  gusa kandi ko ibitero bikunze kugabwa mu gace ingabo za Congo ziba zirimo.

Muri urwo rwandiko kandi  basabye Perezida Tshisekedi guhiga inyeshyamba zo mu gihugu imbere ndetse n’izamahanga ziri muri icyo gihugu  ndetse no kugarura ituze mu gihugu.

Banagaraje ko hari abasore benshi b’Abanyamurenge batawe muri yombi bahatirwa kujya muri iyo mitwe y’inyeshyamba.

Mu bindi bamaganira kure harimo ko  hari inkambi enye z’Abanyamurenge mu duce twa Minembwe, Mikenge, Kamombo na Muramvya muri Kivu y’Amajyepfo. Izi nkambi zikikijwe n’ibirindiro bya gisirikare aho babuza abaturage kugera mu Midugudu no mu mirima yabo.

Ikindi gihamya bavuga ko ari simusiga ko hari umugambi wo kurandura no kwirukana ubwoko bw’Abanyamurenge ni uko  abasirikare bo mu muryango w’Abanyamurenge boherezwa kure ya Kivu y’Amajyepfo maze bagasimburwa n’abasirikare bo mu miryango ya Bembe, Fuliru bafata nk’abahanzi babo.

Basabye Umukuru w’Igihugu kugarura  umutekano, kohereza no gutahura abasirikare bimuwe, guhashya imitwe y’inyeshyamba, kurekura abasore bose b’Abanyamurenge bafashwe ndetse no kugarura ikizere mu baturage.

Imiryango 15 itegamiye kuri Leta muri DR.Congo na yo yoherereje Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ibaruwa igaruka ku bitero byagabwe n’inyeshyamba za Mai-Mai  ku baturage b’Abanyamulenge.

- Advertisement -

Iyi miryango irasaba ko Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yagira uruhare rukomeye mu  kugarura amahoro muri aka karere.

Igice cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kimaze imyaka itari mike kiberamo ibitero byibasira Abanyekongo ahanini bikagabwa n’imitwe y’inyeshyamba zihakorera zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’ibihugu biturage nya Congo, nk’u Rwanda, Uganda cyangwa Uburundi.

By’umwihariko, muri Kivu y’Amajyepfo umuryango wa Banyamulenge bivugwa ko ukunze kwibasirwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/abanyamulenge-muri-uvira-barahunga-ibitero-bya-mai-mai-na-red-tabara.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #DRC #ADF #RedTabara #Twirwaneho #KivuNord #KivuSud #Abanyamulenge #Burundi