Rusizi: Hakozwe umukwabo wo gushakisha abana bavuye mu ishuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi  n’izindi nzego zitandukanye bazindukiye mu gikorwa  cy’umukwabu wo gushakisha abana Bose bataye ishuri kugirango barisubizwemo.

Kayumba Ephrem, Mayor w’Akarere ka Rusizi yavuze ko abana bagomba kujya mu ishuri bose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko butazihanganira abana bava mu ishuri ndetse n’ababyeyi batita ku nshingano zo kurera.

Abarimu basabwe kujya batanga raporo y’abana bataje ku ishuri kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yabiteye n’aho umwana aherereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yagize ati “abana bataye ishuri bari mu buryo bubiri hari abana bananirana hari n’ababyeyi batita kubana babo, turabashyira hamwe tubaganirize, dufite ingamba zikomeye zirimo ko mbere yuko umwarimu atangira kwigisha agomba kumenya umwana utaje mu ishuri akabimenyesha umubyeyi we n’ubuyobozi bw’Akagali atuyemo.”

Kayumba Ephrem, yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo abibutsa ko muri iki gihe kutajyana umwana ku ishuri ari ukumuvutsa uburengazira bwe .

Yasabye abana kumva inama bahabwa n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi kuko ari akabando k’ejo hazaza habo.

Yagize ati “umubyeyi agomba kumvako kino gihe nta kindi waraga umwana wawe uretse kwiga, turasaba abana kumva Inama bahabwa n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi  kugirango bazabeho neza.”

Mu Karere ka Rusizi harabarurwa abana bataye ishuri basaga 600, imibare igaragaza ko 90% bakiri muri aka Karere mu gihe abandi bagiye mu Turere duhana imbibi na Rusizi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW /Rusizi