Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo zahawe imidari y’ishimwe ku kazi zikora ka buri munsi n’umusanzu wazo mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari

Abasirikare bambwitswe imidari ni ababarizwa muri batayo ya mbere “Rwanbatt-1” ikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye “UNMISS”. Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021 mu nkambi ya Tomping base i Juba.

Uyu muhango wo kwambika iyi midari y’ishimwe izi ngabo, wayobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo za UNMISS, Maj. Gen Main Ullah Chowdhury, washimye ingabo z’u Rwanda ku musanzu wazo mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Turahamya ibikorwa byabo by’amahoro  ku baturage ba Sudan y’Epfo. Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu guhindura uburyo bw’ibikorwa hano, ndashima ubudasa  bwagaragajwe n’abagore n’abakobwa mu bikorwa byabo byo kugarura amahoro.”

Umuyobozi wa batayo ya mbere yambitswe imidari “Rwanbatt-1”, Maj Aimé UWIMANA, yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Leta za Sudan y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa ku bufasha babahaye n’imikoranire myiza.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo Rwanbatt-1 zatangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo kuva tariki ya 13 Kanama 2020.

Bagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, kurinda abasivile n’ubusugire bw’igihugu ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha mu iterambere ry’abatuye iki gihugu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

Abasirikare b’abagore n’abakobwa bashimiwe umuhate bagaragaje

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW