Ikinyoma yahimbye ngo yambure umugore we Sh 100, 000 cyavumbuwe atabigezeho

Umugabo w’imyaka A36 usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ahitwa Kabusenduk, Bureti, Kericho muri Kenya yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya ko yashimuswe agamije kubeshya umugore we ngo atange ama-Shilling 100,000 (Frw925 000).

Muri kenya hakunze kubaho ibintu byo gushimuta abantu ba rushimusi bagasaba imiryango yabo amafaranga

Umukozi ushinzwe iperereza muri kariya gace, (CCIO) John Onyango avuga ko uriya mugabo yatawe muri yombi nyuma yo gutahura ko yihishe ku nshuti ye ari naho yafatiwe ategereje ko umugore yohereza ariya mafaranga.

Onyango ati “Umugore we yagiye kubimenyesha Polisi ko umugabo yamuhamagaye amubwira ko yashimuswe kandi abamutwaye bakeneye Sh100,000 kugira ngo arekurwe.”

Umugabo yakomeje gutera ubwoba umugore amubwira ko abamushimuse bamuboshye amaboko bakaba bamujyanye aho atazi banyuze mu gace ka Chepsir ku muhanda mukuru Kericho-Nakuru.

Abakora iperereza batangiye gushakisha uwo mugabo, baza kubona moto ye hafi y’ivuriro ahitwa Kebeneti nta muntu uyicunze uhari.

Mu gikorwa cyamaze amasaha 24 bashakisha irengero rye, umugabo bamusanze ku nshuti ye yihishe.

Onyango ati “Uyu mugabo yari yibereye ku nshuti ye aruhutse ategereje ko amafaranga umugore ayohereza. Yahise atabwa muri yombi kuri uyu wa Mbere aragezwa mu rukiko ashinja kubeshya ko yashimuswe.”

Iperereza ryasanze inshuti ye yari yamwakiriye ntaho ihuriye n’ibyo by’ishimuta kuko atabimubwiye Polisi ihita imurekura.

Onyango akomeza avuga ko mugenzi we w’umugabo wamwakiriye atazi iby’umugambi yarimo wo kubeshya umugore we.

- Advertisement -

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uriya mugabo wabeshye ko yashimuswe yari akeneye Sh100,000 y’inguzanyo yafashe mu kigo cy’imari atanga ingwate ya moto, ananiwe kuyishyura ahimba amayeri y’uko yabona ayo mafaranga.

Onyango ati “Uyu mugabo yafashe inguzanyo atanga ingwate ya moto, igihe cyari kigeze ngo moto ye ifatirwe. Ni cyo cyamuteye guhimba amayeri ateka umutwe ngo umugore we amuhe amafaranga amubeshye ko yashimuswe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: The Standard

UMUSEKE.RW