Impunzi z’Abarundi zitegereje icyerekezo kizava mu magambo meza ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda

U Burundi n’u Rwanda bimaze iminsi bica amarenga ko agasozi kari karakomye akandi kugasabaho umugeni kakomorerwa, mu myaka minshi ishize, u Rwanda rwohereje Minisitiri w’Intebe ku butaka bw’u Burundi ngo ahagararire Perezida Paul Kagame, kuri mugenzi we Ndayishimiye byabaye igitangaza, ariko ni igitangaza kurushaho ku mpunzi z’Abarundi zahunze igihugu cyabo mu 2015 zikaza mu Rwanda icyo gihe rutarebanaga neza n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Izi mpunzi zicumbitse mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe (Archives)#

Abarundi bari mu Nkambi ya Mahama bategereje icyerekezo gihatse amagambo meza ari hagati ka Kigali na Gitega, aho impande zombi ziyemeje guhindura paji y’umukara zikajya ku rupapuro rw’umweru umubano muri Dipolomasi ugasagamba.

Ku wa Kane w’Icyumweru gishize mu murwa Mukuru wa Bujumbura, ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 59 cyibonye ubwigenge, indege ya Rwandair yongeye kogogo ikirere cy’u Burundi ndetse ihageza Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wari mu bashyitsi badasanzwe i Burundi.

Kuva icyo gihe impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ibitekerezo byazibanye byinshi ku cyerekezo ubu bucuti bushya hagati ya Kigali na Gitega buzatanga.

Bamwe bafite ubwoba bw’uko bazacyurwa  ku gahato mu gihe abandi bizera ko ibihugu byombi bizaganira kuri iyo ngingo bagataha mu mahoro.

Yaba mu mihanda,  za resitora mu maduka ndetse no mu ngo zitandukanye, nta kindi kiri kugarukwaho cyane mu biganiro byabo atari ijambo rya Perezida Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ku bijyanye bombi bavuze babwira abaturage n’Isi yose ku munsi w’Ubwigenge bw’u Burundi aho bombi bagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Nta gushidikanya ko icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi cyo kubona impunzi zose zigarutse mu gihugu cyizishimirwa kandi cyigashyirwa mu bikorwa kugira ngo hakemurwe ubwumvikane buke bwakunze kuranga ibihugu byombi rimwe na rimwe binashingiye ku gutungana agatoki uruhande rumwe rushinja urundi gushyigikira abarurwanya no kubaha ubuhungiro.

Gusa bamwe mu mpunzi bavuga ko  batifuza gutaha, bafite ubwoba bw’uko ibyatangajwe byakurikirwa no gufunga inkambi  ya Mahama.  Kubera ubwoba, bamwe batangiye kugurisha ibintu by’agaciro bafite.

Impunzi za zone ya Mahama 1  zivuga ko hari n’abacururiza mu nkambi batangiye kuzigama amafaranga birinda igihombo bagira mu gihe inkambi yaba ifunze. Ni mu gihe hari impunzi zifite ubwoba bw’uko zacyurwa ku ngufu, ariko hari n’izindi mpunzi zizeye ko zizacyurwa mu mutekano kandi mu mahoro.

- Advertisement -

Impunzi nyinshi, cyane cyane urubyiruko rwagize uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana manda itaravuzweho rumwe  ya  nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015 zemeza ko ikibazo cyabo cyazaganirwaho mbere yo gusubira mu gihugu cyabo.

Babwiye urubuga SOS Burundi ko: “Ibyo ari byo byose, u Rwanda rwatwakiriye imyaka irenga 6, ntiruzatugeza mu maboko ya Guverinoma twahunze nta bwumvikane. Turasaba ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa kandi ko tutagaragara nk’amakarita  mu mukino.”

Abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi batandukanye bashimye intambwe nziza yatewe hagati y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda, ariko barifuza ko ibyatangajwe byashyirwa mu bikorwa cyane cyane mu gufungura imipaka ihuza ibi bihugu.

Muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Ikinyamakuru  Jeune Afrique, yavuze ko igihugu kitazarekura impunzi zaje zihunga kandi zidafite aho zerekera.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rivuga ko u Rwanda rufite impunzi z’Abarundi zirenga 47, 800.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: SOS Media Burundi

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

#Rwanda #Burundi #Mahama #NtaraRushatsiHouse #VillageUrugwiro