INKURU NDENDE IRAGARUTSE! Ije yitwa IBIHUMBI 300… EPISODE 1

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

(Ubundi amafaranga ni iki? Kuki se abantu bayakunda?)

Ibi ni ibibazo buri muntu afitiye ibisubizo, abe yarize cg atarize, abe umwana cg usheshe akanguhe, abe umukene cg umukire, Ni ukuvuga mu ngeri zose z’ikiremwa muntu, ubuzima bwacyo bushingiye mu kuba mu bisubizo bw’ibyo bibazo. Erega amafaranga ni ubuzima, kandi amafaranga ni byose hano ku isi. Umuntu wese akora uko ashoboye ngo ayabone byaba binyuze mu nzira mbi cyangwa inziza, icya mbere ni uko uyabona bugacya bucyana ayandi kandi bunitwa ejo ku bw’ amafaranga.

Inkuru ugiye gusoma, irenze kuba ari inkuru. Si inkuru gusa ahubwo ni umutungo wakugeza ku ntsinzi. Ibyo usoma bishyire mu buzima busanzwe, ku buryo vuba cyangwa kera uzahobera inzozi zawe.

Ni mu Karere ka Nyamasheke iyo kure mu cyaro cyo mu Murenge wa Cyato, hari umugabo uri kubakisha imisarani y’abatishoboye:

Umukozi –“Ese Rufo, ko maze gucukura metero 10 buriya nongere wenda zibe nka 11?”

Rufonsi – “Oya rekera izo, ahubwo twakabaye twaracukuye m 5.”

Umukozi – “Ahwiiiii urakoze rwose kuko narimpakubye ijosi, reka nshumbikire aha, ahubwo mpereza ibyo 2000 mpahire umugore n’abana”

- Advertisement -

Rufonsi – “Ese Kamana we ugirango mfite n’amafaranga yo kuguhemba wo kabyara we, doreeee iyi misarani yose yo muri uyu Mudugudu, sindajya ku Murenge kuzana amafaranga yo guhemba abakozi. Njyayo bati uzagaruke ejo, mbese nawe urabizi ibyo muri Leta bibanza guca mu mpapuro rwose!”

Kamana – “Hhh ariko Rufo ntugashake kungaraguza agati rwose unyuza hirya no hino. Nizere ko urimo wikinira. Ubu nigute wandeka nkacukura umusarani ungana gutya uzi ko udafite amafaranga yo kumpemba?”

Rufonsi –“Nyabuneka rwose Kama, nyumva rwose. Wowe mpa iminsi 3 nkurikirane ikijyanye n’amafaranga y’abakozi ibindi uzaba ubimbaza”

Kamana –“Rufo ibyo ntabwo bishoboka, kuko ndakurarira mba ndoga Rudasingiza ibinyoma rwa mbuga na Rusiza. Ahubwo ntabwo wamva mu nzara rwose nanjye singiye kurara nitwa n’umugore inkorerabusa”

Rufonsi –“Ngaho basi tujyane njye kuguha ya nyamunyo iri mu nsi y’urugo ariko ntundaze rwantambi rwose.”

Kamana – “Aho uvuze neza rwose naho amafaranga yo uzindukire ku Murenge rwose njye nshaka ayanjye.”

Ubwo baragiye bajya kwa Rufonsi mu rugo, Kamana atema iyo nyamunyo maze arataha. Amaze kugenda Rufonsi yasigaye atekereza:

“Ariko Rurema rwandemye nari ivumbi, ubu koko ubu buzima nzabubamo kugeza ryari mpora ncengacenga abahisi n’abagenzi ngo tubone kubaho? Umurenge wo se nzawusobanurira iki ko mbona meze nk’umuntu uri gukomanga amarembo y’iwabo w’umugabo wese. Kuva umugore wanjye Mpinganzima yakwitaba Imana, sindabona agahenge kuko kubona amafaranga bimbera ihurizo ridakoreka. Abana batanu se nzabaha iki koko? Sinigeze menya agaciro k’umugore nk’uko ndi kukabona ubu. Mpinganzima we wagiye wihuse pe, uzi ko wagiye utansezeye ni ukuri ndagukumbuye!”

Akiri gutekereza hari umwana wahise aza mu rugo:

Uwo mwana – “Papa Gad we, Mama yari antumye amafaranga ari hano”

Rufonsi –“Jyenda ubwire Mama ngo azayabaha ku wa Gatatu avuye ku Murenge”

Ubwo uwo mwana yahise ashyira ubutumwa umubyeyi we wari umutumye. Iminsi nayo yarihuse gusa buri gitondo kwa Rufonsi hazindukiraga abaturage baje kwishyuza, bose akabasezeranya umunsi wo ku wa Gatatu ko azajya kuyareba ku Murenge. Iminsi na yo yihuse nka kibona umwe ku buryo ku wa Gatatu hageze nko guhumbya.

Uwo munsi Rufonsi yazindutse abwira abana be kutagira uwo babwira ko Papa ahari, ngo bavuge ko yagiye ku Murenge. Rufonsi yahise agana iy’amashuka aryama ubuticura ku buryo na saa sita atabyutse ngo arye. Uwo munsi abaturage baramugendereye karahava, gusa nta n’umwe wamuciye iryera.

Umunsi ukurikiyeho ku wa Kane Rufonsi yatunguwe no kubona nta muntu waje kumwishyuza yibaza icyabaye bimubera urujijo.

Bigeze nko mu ma saa cyenda y’amanywa abashinzwe umutekano bari basesekaye kwa Rufonsi baba baramutambikanye. Bamugejeje ku Murenge asanga ba baturage bose niho bibereye. Rufonsi yahise ajyanwa mu biro by’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo baganire. Mu busanzwe Rufonsi yari umwizerwa mu Murenge wose kandi yari inyangamugayo. Umuyobozi we ku Murenge yari yatunguwe no kubona ari gushinjwa kunyereza amafaranga yo kubakisha imisarani y’abatishoboye. Batangiye kuganira na Afeso, gusa Afeso ntabwo yabyumvaga neza.

Afeso –“Niko Rufo, ko twakwizeye nk’umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo mu Mudugudu atuyemo kandi akaba asobanutse, watinyutse gute kunyereza umutungo wa Leta?”

Rufonsi yabuze icyo asubiza araceceka ni uko Afeso akomeza kumubwira ati:

Afeso –“Rufo ndagira ngo nkubwire ko ibi bitakugwa amahoro cyane ko icyi ari icyaha gihanwa n’amategeko. Rufo rero hama hamwe urusome kuko wararwishigishiye.”

Ubwo Rufonsi bahise bamucumbikira ku birindiro bya Polici aho ku Murenge.

Ku ishuri ry’urwunge rya Mutagatifu Joseph I Nyamasheke:

Adolph –“Ariko Superstar, ko nabonye utishimye kuva kare byagenze bite muvandi?”

Superstar –“Adolu, ndumva mfite ibyiyumviro bibi mwana, mu rugo hashobora kuba hari ikibazo kabisa.”

Adolph –“Tugende rero urebe Animatrice agutize telephone uhamagare.”

Superstar yaragiye ahamagara telephone ya Papa we yumva ntiriho, ahita ahamagara umuturanyi maze yakira inkuru mbi ko Papa we yafunzwe, kandi hakenewe ibihumbi 300 bitewe n’umutungo wa Leta yanyereje. Papa wa Superstar yari agiye gufungwa ukwezi mu gihe ayo mafaranga agomba kuba yabonetse.

Superstar yashyushye mu mutwe abura icyo akora n’icyo areka kuko yari imfura mu muryango wabo kandi nta epfo nta ruguru bari bafite. Gufungwa kwa se byari gutuma barumuna ba Superstar babaho ubuzima bw’icuraburindi. Superstar yamaze umwanya atekereza ahita afata umwanzuro wo gushaka ibihumbi 300 mu minsi 30.

Iyi nkuru iri ku ntangiriro. Wakwibaza niba uyu mwana ukiri mu mashuri yisumbuye, azabona akayabo k’ibihumbi 300 byo gufunguza se. Ese azayakura he? Azabinyuza mu yihe nzira se?

Turagusaba kurarika inshuti ndetse n’abo ukunda bose kugira ngo bazasome iyi nkuru kugera ku musozo. Irenze kuba inkuru, ahubwo ni umutungo wakubera imfunguzo zikugeza ku nstinzi y’ifuzwa na bose mu buzima. Ni inkuru yaguhindurira ubuzima mu gihe uyizereyemo. Ni inkuru igukwiye mu gihe gikwiye.

NTUGACIKWE NA EPISODE 2.

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer. Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories). A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT