Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yagobotse umusore wari umerewe nabi yahagamye mu giti

Rubavu: Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ku bari mu kaga ryatabaye umuturage wari wuriye igiti akora impanuka ishami riravunika, ubwo yamanukaga ngo agwe hasi ahagama mu giti ndetse avunika akaguru.

Uyu musore yageze hasi ataka cyane atabasha gukandagira

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 ahagana saa sita z’amanywa ubwo uyu musore yuriraga igiti agiye gutemamo ishami maze agira ibyago arahubuka, atangirwa n’ishami ry’igiti avunika itako.

Amashusho yafashwe Polisi itabara Imanizibyose Eric Antoine wo mu Mudugudu wa Makoro, Akagari ka Nyarushyamba, Umurenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu, yumvikana ataka cyane ndetse bamugejeje hasi akaguru kahindukiye atabasha gukandagira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Umuseke ko Polisi yatabajwe  nyuma yo kubona ko umuturage ari mu kaga.

CIP Twizere Karekezi yasabye abaturage kwirinda gutema amashyamba mu buryo bushobora kubakururira akaga.

Yagize ati “Turashimira abaturage batanze amakuru hagatabarwa umuturage wari mu kaga, ariko tunabakangurira kwirinda gutema amashyamba muri buriya buryo bushobora guteza ibyago.”

Yakomeje agira ati “Ubundi iki bibazo ntabwo bisanzwe ariko iyo bibayeho Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.”

Imanizibyose Eric Antoine akimara gutabarwa na Polisi akagera hasi ateruwe, yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze kugira ngo nyuma ajyanwe mu Bitaro bya Gisenyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Polisi ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru ngo uyu muturage atabarwe
Umuturage yari mu bushorishori bw’igiti byari bigoye ko yahava hatari inzobere mu butabazi nk’ubu

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

#Rwanda #RNP #Rubavu #RDF