South Africa: 72 bamaze gupfira mu midugararo yatangiye bamagana ifungwa rya Jacob Zuma

Polisi y’Igihugu cya Afurika y’Epfo yatangaje ko abantu 72 bamaze gupfa, mu gihe ibikorwa by’urugomo bivanze no gutwika no gusahura bimaze gufata indi ntera muri iki gihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

Abarimo 10 biciwe mu mubyigano wo kuwa mbere n’ijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi ka Soweto.

Igisirikare cyahawe inshingano zo gufasha Igipolisi mu guhangana n’abateza imvururu, ni mu gihe byagaragaraga ko Polisi nta bushobozi igifite bwo guhangana n’abaturage bariye karungu.

Polisi y’Afurika y’epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo,kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y’epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y’impera ya politiki y’ivanguramoko ya apartheid.

Hakongejwe imiriro, imihanda minini irafungwa ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu zibitsemo ibicuruzwa zirasahurwa mu mijyi minini n’imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n’ibiribwa by’ibanze mu gihe cya vuba aha – ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wamaganye imidugararo muri Afurika y’epfo.

- Advertisement -

Mu itangazo wasohoye, usubiramo amagambo ya Moussa Faki Mahamat, umukuru w’akanama ka AU, asaba ko “byihuse hasubizwaho iyubahirizwa ry’amategeko, amahoro n’ituze mu gihugu hubahirizwa byuzuye ubutegetsi bugendera ku mategeko”.

Hari impungenge ko mu gihe iyi midugararo itahagarikwa ishobora gufata Igihugu cyose ikaba yanafata bimwe mu bihugu bituranye na Afurika y’epfo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: BBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW