Kigali: Abamotari badakoresha mubazi z’ikoranabuhanga bongerwe iminsi 15

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA rwamenyesheje abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali batabashije kubona mubazi z’ikoranabuhanga mu gihe cyari cyateganyijwe ko iki gikorwa cyongerewe kikazasozwa tariki ya 20 Nzeri 2021.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali badafite mubazi bongerewe iminsi yo kuzibona.

Itangazo rya RURA rivuga ko nyuma ya 20 Nzeri 2021 nta mu motari uzemererwa gukora atayifite, igihe cyo gusoza iki gikorwa cyari cyashyizwe ku itariki ya 03 Nzeri 2021.

RURA, yasobanuye ko kongera igihe byatewe n’uko umubare w’abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bakeneye mubazi ukiri hejuru cyane biturutse ku bwitabire n’ubwiyongere bwabo.

Itangazo rivuga ko iki gikorwa cyo gutanga no gushyira mubazi z’ikoranabuhanga kuri moto gikomereza kuri sitade Amahoro ahasanzwe hatangirwa izi serivisi.

Ukwezi kwa Kanama 2021 kose gushize abamotari bari guhabwa mubazi ndetse n’amabwiriza yo kuzikoresha. RURA yagaragaje ko habayemo impinduka mu mikorere yazo kuko mbere zari zifite ibitagenda neza bityo birakosorwa.

N’ubwo biri uku bamwe mu bamotari bavuga ko mubazi bahabwa ziri mu byica akazi kabo rimwe na rimwe zikabateranya n’abagenzi kuko zigena ibiciro ku buryo butandukanye.

Abamotari kandi bavuga ko usibye kuba izi mubazi zigena ibiciro ku buryo butandukanye bitewe na Kompanyi hari bamwe mu bagenzi banga kuzikoresha kuko zibahendesha, basaba ko hagenwa ibiciro bimwe kandi bibereye impande zose.

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, buvuga ko abamotari badakwiye kumva ko mubazi zigamije kubabangamira mu mwuga wabo ahubwo zigiye guhesha agaciro umwuga wabo.

Mu bigo bitatu bitanga serivisi za mubazi ari byo Yego Innovision Ltd, Pascal Technology na AC Group, abamotari bavuga ko bidahuza ku biciro by’urugendo bikabaviramo guhomba cyangwa intonganya za hato na hato n’abagenzi babashinja kubatwara ku giciro cyo hejuru.

- Advertisement -

Hari bamwe mu bagenzi banga gutega moto zifite mubazi kuko zibahendesha, iyi ikaba ari imwe mu ntandaro zidindira ry’iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW