Nibwo bwa mbere igihugu cya Uganda kerekanye ubu bushobozi bwo gukora imodoka z’intambara, iki gifaru cyahawe izina rya “Chui” (Ingwe).
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri Twitter yashyizeho amafoto avuga ko ari imodoka y’umutamenwa y’intambara ya mbere ikorewe muri icyo gihugu.
Yavuze ko iyo modoka “yatekerejwe ndetse inakorerwa muri Uganda”.
Gen Muhoozi akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ariko ntiyavuze ibiranga kiriya gifaru mu mikorere yacyo n’igiciro gihagaze.
Yakomeje ati “Ingabo zirwanira ku butaka UPDF ku munsi zatewe ishema ubwo Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga yamurikirwaga imodoka y’akataraboneka “Chui”, yatekerejwe inakorerwa imbere muri Uganda.”
Iyo modoka yabatijwe ‘Chui’ – ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ingwe’ – yakozwe bisabwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW