Karongi: Umugore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Nyiranzihangana Julienne w’imyaka 35 wari warashakanye na Bakundukize Emmanuel w’imyaka 37, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa yiyahuye.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki ya 22 Werurwe 2022, bibera mu Murenge wa Twumba, Akagari ka Bihumbe,Umudugudu wa Nyabubare.

Mu gitondo inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha zaje  mu rugo rwa nyakwigendera kugira ngo hakorwe iperereza nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge byabereyemo yabibwiye UMUSEKE.

Uyu mugore mbere y’uko asangwa mu mugozi yapfuye, yari yabanje kugirana amakimbirane n’umugabo, buri umwe ashinja mugenzi we kumuca inyuma.

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’Akagari zari zabanje kubaganiriza nubwo bitakwemezwa ko byari byaracyemutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Gashanana Saiba, yabwiye UMUSEKE ko abantu badakwiye kwiyambura ubuzima kuko ari icyaha.

Yagize ati “ Inama twagira abantu ni uko kwiyambura ubuzima ntabwo ari byo, ntabwo byemewe,ni icyaha. Uwagira ikibazo mu buzima busanzwe, turahari nk’ubuyobozi, imiryango bavukamo nayo irahari,amatorero basengeramo nayo arahari, hari inzira ibintu binyuramo aho kugira ngo umuntu yiyambure ubuzima,kuko ni igisebo ku muryango nyarwanda muri rusange.”

Yakomeje ati “Ntabwo byari bisanzwe ariko afite impamvu ze bwite, nta n’uwazimenya kandi nta nuwo twatunga urutoki, iyo byabaye gutyo, ikibazo ni uko cyagenze, ni ugukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu badakomeza kwiyambura ubuzima kuko ntabwo byemewe.”

Umurambo wa Nyakwigendera wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Mugonero, ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW