Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi begerejwe serivisi ku Kagari

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, buvuga ko hari serivisi zitangirwa ku Murenge begereje abatuye Akagari.
Ibibazo by’irangamimerere, isuku, Mutuweli n’izindi serivisi abaturage bakunze gusaba zizajya zitangirwa ku Kagari
Serivisi z’irangamimerere, ibyangombwa by’ubutaka, isuku, Mutuweli n’izindi serivisi abaturage bakunze gusaba bagiye kuzibonera ku rwego rw’Akagari ka Ruhango.
Igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi, kizamara icyumweru aho abaturage bagiye gukemurirwa ibibazo badakoze urugendo rurerure bajya kuzisabira ku Murenge.
Bamwe mu baturage bavuga ko aho Ibiro by’Umurenge wa Rongi biherereye ari kure n’aho batuye, bakavuga ko bibasaba kumanuka umusozi muremure n’amaguru kugira ngo bagereyo.
Uwizeyimana Vincent wo mu Mudugudu wa HOREZO, avuga ko bashimishijwe no kubona abakozi b’Umurenge bose baje gukorera ku Kagari.
Ati ”Twari dufite ibibazo byinshi byo kwandikisha abavuka, no kwandikuza abitabyimana , iminsi 6 barayisoza bigabanutse.”
Uwizeyimana yavuze ko usibye ibibazo birebana n’irangamimerere, hari Abashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitari ibyabo bagomba gukosoza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko usibye izi serivisi bahererwa ku biro by’Umurenge, bazafatanya n’abaturage kurwanya isuri, bakingire n’amatungo yabo indwara y’ubuganga imaze gukwira ahantu henshi.
Yagize ati ”Hari ibibazo byinshi bizakemukira ki Kagari abaturage batarinze kumanuka uyu musozi baje ku Murenge.”
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’abatuye mu Mudugudu wa HOREZO mu cyumweru gishize, bavuze ko bahangayikishijwe n’umwanda uri mu bwiherero bubakiwe kuko hafi ya bwose bwari bwuzuye bitewe n’uko bwubatse.
Bakavuga ko Umurenge wabazaniye abatekinisiye bo kongera kubukora muri iki cyumweru begerejwe serivisi zitandukanye.
Gitifu w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabanje gukorana ibiganiro n’abaturage
Abakozi b’Umurenge wa Rongi basuye imirima y’imbuto y’abatuye HOREZO

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga