Perezida Museveni ategerejwe mu ruzinduko rw’amateka i Kigali

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda nyuma y’imyaka hafi itanu adakandagiza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda, muri iki Cyumweru ategerejwe mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Perezida Kaguta Museveni na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mw’irahira rya Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2017.

Biteganijwe ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda azitabira inama y’abayobozi ba Commonwealth, CHOGM, 2022 i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ibinyamakuru byegereye Leta ya Uganda bivuga ko ibiro bya Perezida Museveni byamaze kohereza i Kigali abaza gutegura urugendo rwe.

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Museveni azaba agiriye mu Rwanda mu myaka itanu ishize, nyuma yo kuzamba k’umubano w’ibihugu byombi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, guhera muri Gashyantare uyu mwaka, yashyize imbaraga mu kubyutsa umubano wa Uganda n’u Rwanda.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye nyuma y’igihe u Rwanda rwinubira ubufasha icyo gihugu giha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gufata nabi Abanyarwanda bajyagayo.

Mu bihe bitandukanye Uganda nayo yashinje u Rwanda kohereza intasi muri kiriya gihugu ndetse hari n’ubwicanyi bwa bamwe mu bayobozi muri Uganda bwegekwaga ku bantu bivugwa ko bakoreraga Kigali bagamije kwangisha Museveni abaturage.

Ingendo ebyiri Lt Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda zatanze umusaruro ku mpande zombi aho zasize hafunguwe umupaka wa Gatuna, urujya n’uruza rwongera kuba nta nkomyi.

- Advertisement -

Muri Mata 2022 Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye Entebe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abo bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko rwahuriranye n’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Abayobozi baturutse muri Commonwealth bazasura u Rwanda kugira ngo bashimangire indangagaciro bahuriyemo kandi bumvikane ku bikorwa bya politiki bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Biteganijwe ko Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, hamwe n’igikomangoma Charles na Duchess Camilla bo mu Bwongereza, bazitabira mu izina ry’Umwamikazi w’Ubwongereza.

Ni ku nshuro ya gatandatu igihugu cya Afurika cyakira iyi nama. Muri 2007, Uganda yakiriye CHOGM.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW