Perezida Tshisekedi yageze i Nairobi, EAC iriga ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo

Kuri iki Cyumweru Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wa Congo yageze i Nairobi muri Kenya akaba yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka EAC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwo yari ageze i Nairobi

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere irabera i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena, ingingo yayo ya mbere ni umutekano muke uri muri Congo n’inzira y’amahoro yatangiye i Nairobi igamije gukuraho burundi imitwe yitwaje intwaro binyuze mu nzira y’amahoro.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Kenya byari byasohoye itangazo rivuga kuri iyi nama, bisaba abatuye Africa y’Iburasirazuba kuba umwe no guturana mu mahoro.

Muri iri tangazo harimo ko ikibazo cy’umutekano muke gihangayishije kandi abakunze guhura n’ibibazo bikomeye cyane bakaba ari abaturage baburira ubuzima mu ntambara.

Itangazo rivuga ko mu mezi abiri ashize habayeho kuvugana n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu nikomoka hanze ya Congo mu rwego rwo kuyisaba kuzishyira hasi ikayoboka inzira y’ibiganiro yasabwe na Perezida Tshisekedi, bityo ngo inama yo kuri uyu wa Mbere irarebera hamwe aho iyo ntambwe igeze no kureba uko muri Congo hakoherezwa ingabo za Africa y’Iburasirazuba.

Uretse Perezida Tshisekedi  na Perezida Uhuru Kenyatta abandi Bakuru b’Ibihugu bya EAC ntabwo haramenyekana niba bose bitabira iriya nama.

Mu mitwe yose irwanya Leta ya Congo, uwa M23 bisa naho ukomeye kuyirusha ariko Leta yavuze ko itazaganira na wo kuko ari uw’iterabwoba.

M23 yo ivuga ko ishyigikiye imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu kandi ko yiteguye kujya mu biganiro.

Umva ikiganiro Major Willy Ngoma aherutse kugirana n’UMUSEKE

- Advertisement -
https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/06/WhatsApp-Ptt-2022-06-16-at-15.11.36-1.ogg

UMUSEKE.RW