RDC yemeye imishyikirano na M23 mu gihe yarekura uduce turimo umujyi wa Bunagana

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuye ku izima yemera ibiganiro n’umutwe wa M23 mu gihe yava mu Mujyi wa Bunagana n’utundi duce yigaruriye binyuze mu mirwano ikaze yahuje uyu mutwe n’ingabo za Leta ya Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya yashimangiye ko nta biganiro bazagirana na M23 mu gihe ikiri mu birindiro yambuye ingabo za Leta, avuga ko basabye M23 gusubira ahitwa Runyonyi na Chanzu bakabona gushyikirana.

Imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga, Patrick Muyaya yavuze ko ubwo bari i Nairobi muri Kenya mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bagumye ku mwanzuro wabo ko “M23 n’abambari bayo bose bagomba gusubira mu birindiro byabo bya mbere.”

Patrick Muyaya ugishikamye ku myumvire y’uko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 yakomeje agira ati “Uruhande rwacu ntiruhinduka, Bagomba kuva i Bunagana nk’uko twemeye guhagarika imirwano turi i Luanda.”

Yasobanuye ko ingingo yo kuva mu Mujyi wa Bunagana ariyo basorejeho mu biganiro Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi baherutse kugirana i Luanda muri Angola.

Ku wa  14 Nyakanga, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ko imirwano ihagarara mu rwego rwo gukemura amakimbirane hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC  muri Kivu ya Ruguru.

Perezida Museveni yatanze iki cyifuzo mu kungurana ibitekerezo n’intumwa za RD Congo zari ziyobowe na Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta, Alexis Gisaro Muvunyi i Kampala.

Ku mbugankoranyambaga bamwe mu bakongomani baguye mu kantu nyuma yo kumva “Leta yabo isaba M23 kurekura ubutaka yafashe ngo bajye mu biganiro.”

Abo bahezanguni bavuga ko bibabaje kuba” igihugu cyabo kigiye kuganira n’umutwe w’iterabwoba”,bavuga ko “ibiganiro na M23 ari ukuyirasa ikarandurwa burundu.”

- Advertisement -

Abakurikiranira hafi intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo batangaza ko ibivugwa na Leta ya Congo bigamije kurangaza M23 ko mu gihe yarekura ibice yafashe Guverinoma yaterera agati mu ryinyo nk’ibyabaye mu myaka yatambutse.

Inshuro nyinshi umutwe wa M23 wagiye ugaragaza ko wifuza ibiganiro na Leta, ntukozwa ibyo kurekura uduce wigaruriye binyuze mu mirwano itoroshye yahanganyemo na FARDC ifatanyije na FDRL na MONUSCO.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW