2022: Abantu 200 bishwe n’ibiza  -MINEMA

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje  ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.

Ibiza byatawaye ubuzima bw’abantu 200 binasenya ibikorwaremezo bitandukanye

Raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi  iva muri Mutarama ikagera kuwa 28 Ukuboza 2022, igaragaza ko hari ibikorwa byangijwe n’ibiza muri uyu mwaka, birimo inzu zasenyutse zigera ku 4133,  imyaka mu mirima yangiritse  ku buso bungana na hegitari 19,177,425, hapfa inka 85,andi matungo yapfuye ni 116,  amashuri 323 yarasenyutse , hangirika  ikigo nderabuzima kimwe.

imihanda 71 nayo yarangiritse , hasenyuka insengero 20, hangirika ibiraro 57, hasenyuka ibiro by’ubuyobozi 21, umuyoboro w’amazi 1, imiyoboro y’insinga z’amashanyarazi 80, amasoko 2 ndetse n’inganda 4.

MINEMA igaragaza ko mu myaka ine ni ukuvuga kuva mu 2018-2022, abishwe n’inkuba ari 273 abandi 882 bagakomereka .

Ni mu gihe inzu 37 zasenyutse kubera inkuba ,inka 404 nazo zapfuye, hapfa   andi matungo 127,imiyoboro y’amashanyarazi 35 nayo yakubiswe n’inkuba.

Iyi Minisiteri ivuga ko nyuma yo guhura n’ibiza bitandukanye, leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba, kuko ubu ahantu 129 hahurira abantu benshi mu Karere ka Rutsiro, hashyizwe imirindankuba nko ku mashuri, ku masoko, imirenge, hakoreshejwe amafaranga angana na 676,437,390 Frw.

Kuva 2020 kugeza ubu, MINEMA imaze kubakira abasenyewe n’ibiza inzu ziciriritse zisaga 12,000 mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Ibi byiyongera ku isakaro rihabwa abahuye n’ibiza, abandi bakomeza gufashwa kubona aho kuba.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA igira inama  Abanyarwanda  ko mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibiza,, bakwiye kubaka muri site z’imiturire, kuzirika ibisenge by’inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma inzu zidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z’imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Ibagira inma kandi gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba.

- Advertisement -

Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW