Rwanda FDA yakuye ku isoko umuti wa Ketoconazole w’ibinini

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), cyatangaje ko cyakuye ku isoko ry’uRwanda umuti wa Ketoconazole w’ibinini nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge,ufite ingaruka zangiza umwijima cyane.

Ketoconazole by’ibinini bykuwe ku isoko

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze  rivuga ko “hashingiwe ku mabwiriza no CBD/TR/016 agenga ikurikiranwa ry’ingaruka z’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi cyane mu ngingo yayo ya 26.”

Rwanda FDA ivuga ko nyuma yo gusesengura amakuru ku ngaruka  z’umuti Ketocozole y’ibinini mu gihugu  ndetse no ku rwego mpuzamahanga,komite ngishwanama  mu bijyanye no gukurikirana ingaruka z’imiti(National pharmacy Advisory committee) yemeje uyu muti ko  ufite ingaruka zangiza umwijima ziremereye cyane kurusha ibyiza uyu muti utanga mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko (fungal infections).

RFDA yatangaje ko “ hashingiwe ku myanzuro  ya komite ngishwanama ,no ku kuba  hari indi miti yavura nkawo iri ku isoko ry’uRwanda yo idafite ingaruka ziremereye ,Rwanda FDAikuye ku isoko ibinini bya Ketoconazole  mu bwoko bwayo bwose.”

RFDA yasabye abinjiza imiti  bose mu gihugu ,abayiranguza, abayidandaza,ibigo by’ubuvuzi bya leta n’iby’igenga guhagarika itangwa ry’ibyo binini ndetse no gusubiza  aho byaguriwe kugira ngo hakurikizwe amategeko ateganya.

Rwanda FDA yasaye abinjiza n’abagurisha uyu muti gutanga raporo kuri Rwanda FDA ,igaragaza ingano y’imiti yinjijwe  mu gihugu ,iyatanzwe,iyagaruwe n’ingano yose y’isigaye mu bubiko nyuma yo kwakira iyagaruwe mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva igihe umuti wakuriwe ku isoko.

Iki kigo cyavuze ko mu rwego rwo kwirinda igihombo, abinjije imiti, basabwe gushyiraho uburyo bwo gusubiza abayibaguriye .

Ni mu gihe abaganga n’abahanga mu by’imiti nabo bibukijwe ko bagomba guhagarika kwandikira abarwayi uyu muti, bagakoresha indi miti ivura kimwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -