Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibi byabaye mu Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Gusa amashusho yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukahye, cyane ku wa Cyumweru, bamwe bakeka ko ari bishya.
Muri aya mashusho uyu mugabo agaragara atwika moto ye, akajya akora siporo (pompage). Ku ruhande rwe hari abantu bashungereye bamubwira ngo “abereke ibirori”.
Nshuti Innocent yabwiye UMUSEKE ko byabereye mu Mudugudu we wa Kinunga abereye umuyobozi, mu kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera.
Ati “Harimo inzoga gusa ashobora kuba afite ikindi kibazo ukurikije uko yari ameze. Bari kuri butike (boutique) ya Papias atira ikibiriti arayitwika (moto).”
Yakomeje avuga ko uriya mumotari “nijoro mbere y’uko atwika moto ye yari yakomeje kubwira abantu ko aza kuyitwika.”
Ati “Byari mu matariki 5/11/2022, byabaye mu masaha ya mugitondo kare, hafi saa moya (07h00 a.m). Yanjyannwe kuri RIB ya Remera n’imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Remera.”
Ntabwo umuntu yakwemeza ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa hari n’abarebye iriya video babihuza no kuba abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto “bakomeza guhura n’imbogamizi mu kazi zirimo kwishyura amafaranga menshi arimo n’ubwishingizi bavuga ko buhenze n’bindi, bikaba byamutera ihungabana.”
- Advertisement -
Ikibazo cy’amafaranga abamotari batanga, umwe muri bo yakibwiye Umukuru w’Igihugu nubwo kitaraboberwa umuti.
Muri Kanama 2022, uwitwa Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, yagejeje iki kibazo kuri Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Ruhango.
Perezida Kagame yasabye inzego bireba ko gikemuka vuba kuko na we amaze igihe acyumva.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yemereye Umukuru w’Igihugu ko iki bibazo bitarenga amezi abiri gikemuka, ariko kugeza ubu ntikirakemuka.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu Gushyingo 2022, yari yatangaje ko ikibazo cy’ubwishingizi (Assurance), gikomeye ariko kirimo kuganirwaho n’inzego bireba, kugira ngo gikemuke n’ubwo ngo bishobora gufata igihe.
Turushimira uwari hariya waduhaye amafoto
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW