M23 yigaruriye undi mupaka uhuza Congo na Uganda

Umutwe wa M23 uri kugenzura umupaka wa Ishasha uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko FARDC n’abo bafatanyije bahunze nta mirwano ibayeho.

Umupaka wa Ishasha, uherereye mu birometero 60 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Teritwari ya Rutshuru, ni umupaka wa kane winjiza ibicuruzwa byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’igihe kinini umupaka wa Bunagana ufashwe n’umutwe wa M23, uwa Ishasha niwo wakoreshwaga na Leta ya Congo mu kwinjiza ibicuruzwa bivuye muri Uganda.

Amakuru avuga ko wafashwe kuri uyu wa gatatu nta mirwano ibayeho kuko ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDRL, MAIMAI, CODECO, NYATURA, ACPLS na PARRECO bakuyemo akabo karenge.

Kugeza ubu umutwe wa M23 niwo uri kugenzura ibyinjira n’ibisohoka kuri uwo mupaka unyuzwaho ibicuruzwa byinshi.

Aimé Mukanda, umwe mubazwi cyane muri Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko ifatwa rya Ishasha ari inzira yo korohereza M23 kwakira inkunga ihabwa na Leta ya Uganda.

Avuga ko ibyo M23 iri gukora byo kuva mu duce twa Kibumba, Rumangabo, Kishishe ari umukino wo kuyerekeza mu bice by’ingenzi mu ntambara.

Yasabye Guverinoma ya Congo gufunga imipaka na Uganda mu gace M23 igenzura no kwikura mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Kuri uyu wa kane haraba umuhango wo gushyikiriza ingabo za EAC ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cyari cyarigaruriwe n’umutwe wa M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -