Perezida Kagame yahaye ubutumwa ibihugu by’ibihangange

Perezida wa Repubuka w’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije ibihugu byiyita ko bikomeye,bishaka gutegeka, ko bingana n’ibindi kuri iyi sanzure.
Perezida Kagame avuga ko nta gihugu gikwiriye kwigira ko gikomeye kuruta ikindi
Ni ubutumwa yatanze kuri iki cy’umweru tariki ya 15 Mutarama 2022 mu masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana, National  Prayer breakfast.

Ni amasengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Gukunda Igihugu ni ibuye rikomeza imfuruka z’iterambere rirambye”.

Aya masengesho yari yatumiwemo abahagarariye amatorero, abayobozi ndetse n’i inshuti z’u Rwanda, akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Perezida Kagame yabanje kugaruka ku nyungu ziri mu gusenga, avuga ko amasengesho agira uruhare mu kwigisha umuntu uko yitwara.

Umukuru yagize ati “Gusenga ni byiza, bikubiyemo ibintu byinshi. Gusenga biributsa, biba bitwibutsa icyo turicyo. Turi abantu, biratwigisha. Kubera kumenya icyo umuntu ari cyo biguha umwanya wo kumenya uko wifata.”

Yakomeje agira ati “Bitwibutsa n’icyo tuba dukwiriye dukora.Icyo dushinzwe.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku miterere yisanzure, avuga ko iremwa ryayo rihanitse kubera ibiyigize, avuga ko isi ari akantu gato mu bigize isanzure ariko hari ibihugu bibyirengagiza bigashaka gutegeka.

Ati “Abazi siyansi ihanitse, iyo batwigisha, iyo dusoma ibijyanye n’isanzure. Isanzure no muri siyanse ihanitse ni amayobera. Ushaka aho iva, naho ijya bakayibona ariko ntibashobore kuyisobanura neza ngo bavuge ngo ihera he, igarukira he. Buriya mu isanzure harimo ibintu byinshi cyane. Muri iyo sanzure harimo n’iyi dutuyemo. Isi dutuyemo ni akantu gato cyane.”

Umukuru w’Igihugu yagereranyije Isi nk’ururo rumanitse ahantu hirengeye.

Agaruka ku bihugu byigira ibihangange bigategeka yagize ati“Iyo njya mbaza ,hari abantu bibagirwa ibyo nasobanuraga ,bagenda bakubita igituza bavuga ngo ari ibitangaza.Ni ibihugu ubwabyo n’abababiyobora, ni bato nk’uko navugaga.Akaba ariyo mpamvu navuga ga ngo wowe wahera he kuza kumbwira ngo wowe ndashaka ko uba utya.

- Advertisement -
Urashaka ko mba ntya nka nde ko nawe uri muto nka njye.Twese turi bato. Ikintu kiba gikwiye cyibaho cyonyine ni magirirane.”

Akomeza avuga ko “Tugomba kubana, tukumvikana, buri wese akagira umwanya wo kuvuga ucyo ashaka, kuba icyo ashaka, muri kwa kundi turi icyo turicyo.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abayobozi bakwiye kugira umutwaro w’inshingano bahawe, bakemura ibibazo by’abo bayobora.

Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa ariko akaba akorera ibikorwa by’ivugabutumwa muri Congo-Brazza-Ville, ni umwe mu nshuti z’u Rwanda zagaragaye muri aya masengesho.

Mu nyigisho ye, yagaragaje ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 28 ishize, usanga ibyakozwe ari imbaraga z’ Imana zari ku bayobozi barangajwe imbere na Perezida Kagame.

Yakomeje avuga ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ari umwe mu bo yigiraho kuyobora.

Ati “Uyu muyobozi mufite munyemerere mwite Perezida wa Afurika, yigeze kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Iyo wabaye umuyobozi kuri urwo rwego ukomeza kwitwa Perezida wa Afurika.”

Akomeza agira ati “Umuntu nigiraho ubuyobozi nyuma y’Imana, Umwana wayo n’umwuka wera, ni nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mbagirira ishyari ryiza kuko mbona ibintu Imana iri gukorera iki gihugu.”

Aya masengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW