Imirwano ikomeye yongeye kuvugwa kuri uyu wa Kane mu nkengerezo z’agace ka Sake, abaturage barahunga bagana mu mujyi wa Goma, no muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aravuga ko inyeshyamba za M23 zaba zinjiye muri Sake, agace kari hafi y’umujyi wa Goma.
Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abaturage bahunga ari benshi.
Abanyamakuru bari mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko abaturage bari guhungira ahitwa Minova muri Kivu y’Epfo abandi bakajya i Goma.
Imirwano mishya iravugwa mu gihe inyeshyamba za M23 zagaragaje abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC baziyunzeho.
Abo ni Colonel Bahati Gahizi John, wari umuyobozi wa gisirikare wungirije muri sigiteri 83 mu ngabo za Congo, Lieutenant Colonel Nkusi Frank, Major Zadane Saidi, na we ni umuyobozi mu ngabo wungirije muri regiment ya 12, na Lieutenant Musafiri Janvier, yari afite abasirikare ayobora ku mupaka wa Goma – Gisenyi.
Undi ni Comiseri Mukuru muri Polisi, Gakufe Ndizihiwe Désiré, wari wungirije umuyobozi wa Polisi ahitwa Kitcha.
Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 avuga ko abavuye muri FARDC biyunze n’izi nyeshyamba ari benshi ariko bahisemo kwerekana gusa ba Ofisiye.
UMUSEKE.RW