Padiri Phocas “ushinja Kiliziya ubwibone” yabengutse ihoho ryo muri ADEPR

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika Gatolika ya Ruhengeri, uherutse gusezera ku mirimo y’ubusasaredoti agiye kurushinga n’ubwo yihebeye.

Ububwe bwa Padiri Phocas na Uwitije Olive buzaba mu kwa Gatatu

Padiri Niwemushumba wanditse ibaruwa yo gusezera ku mirimo ye ku tariki 06 Ukuboza 2022, ayoherereza Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Vincent Harolimana wari waramwohereje gukomereza amasomo ye mu Burayi yatangaje ko agiye kurushinga n’uwo yihebeye.

Mu ibaruwa yari yanditse icyo gihe, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.

Padiri Niwemushumba Phocas yamaze gutangaza ko ku itariki 04 Werurwe 2023, aribwo azarushingana na Uwitije Olive wo mu Itorero rya ADEPR Misizi ari naho bazasezeranira.

Padiri Niwemushumba Phocas yari amaze imyaka itanu muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho akorera impamyabumenyi y’ikirenga mu butumwa yari yaroherejwemo na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri.

Usibye ubu butumire bwagaragaye nta byinshi bene bwo babitangajeho kuko nomero zatanzwe ku butumire ziri kwitabwa b’abandi bantu bakavuga ko bari kubafasha muri iyo myiteguro kuko bene zo bafite ibindi bahugiyemo by’imyiteguro.

Musanze: Padiri ushinja Kiliziya uburyarya n’ubwirasi, yahisemo kwegura

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

- Advertisement -