Pasiteri yagiye kubwiriza abayoboke be ahetse imbunda

Umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Nigeria, Pasiteri Uche Aigbe yafunzwe n’igipolisi nyuma yo kuzana imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 mu rusengero akayijyana no ku ruhimbi.

Pasiteri Uche Aigbe yasabye abayoboke be guhangana n’abashaka kubakura ku kwemera kwabo

Pasiteri Uche Aigbe wo mu rusengero rwitwa House on The Rock mu mujyi wa Abuja, avuga ko kwitwaza Kalashnikov ku ruhimbi ari ukurinda ukwizera kwe no guha gasopo abifuza kumugirira nabi kubera ishyari n’urwango bamufitiye.

Ku cyumweru Pasiteri uzwi muri Nigeria yaratunguranye, ajya kubwiriza abayoboke be afite imbunda, kugira ngo abashe kubumvisha neza ibyo ababwira.

Ku wa Mbere urusengero rwe rwasohoye itangazo ririmo amagambo yo kwicuza no gusaba imbabazi.

Itangazo rivuga ko “Yabonye ko nubwo yari afite umugambi mwiza, gukoresha imbunda ngo asobanure ibibwiriza bye atari byo ndetse abyicuza.”

Ingoro iteretse ku ibuye (House on the Rock), ni ryo zina ry’urusengero rwa Uche Aigbe rwavuze mu itangazo ko rugendera ku mahame y’ijambo ry’Imana ryubakiye kuri Yesu/Yezu Kristu, ibikorwa byiza n’ubumuntu.

Uru rusengero ruvuga ko rwamagana ibikorwa bibi, ndetse ko “rwiteguye gukorana n’ubuyobozi bwa Leta mu iperereza ryabwo ku byabaye.”

Mu nyigisho zo ku cyumweru Pasiteri yumvikanye abwira abayoboke b’urusengero rwe ko “bagomba gufata intwaro bakarwanira ukwizera kwabo.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye kurinda ukwizera kwacu, kurwanya amabandi n’abantu bashaka guhindura ukwizera kw’Imana ku buzima bwacu.”

- Advertisement -

Itorero rya House on the Rock ryavuze ko imbunda Pasiteri Aigbe yari ahetse ku rutugu yigisha intama z’Imana, nta masasu yari arimo ahubwo kwari ukugira ngo atange “ubutumwa bwe ku kurinda ukwizera.”

Pasiteri Uche Aigbe yigisha abayoboke be afite imbunda

Ubwo yinjiraga afite imbunda, Pasiteri Uche Aigbe yabwiye abayoboke be bari buzuye urusengero ati “Hari abantu banshakira ibyago. Naje hano niteguye (abereka imbunda). Muri iyi minsi hari Abapasiteri bafite impano y’Imana ariko birirwa bayobya abantu babatekera imitwe.

Ni yo mpamvu tugomba gufata intwaro zacu, tukirwanaho. Ndaje vuba aha mpagurukire mwebwe mwirirwa musinzira mu rusengero.”

Amategeko ya Nigeria ateganya ko utwara imbunda ari uwabiherewe uburenganzira n’Umuyobozi mukuru wa Police.

Igipolisi kivuga Pasiteri Uche Aigbe yafashwe ku wa 13 Gashyantare 2023 n’umugenzuzi wa Polisi Mussa Audu nyiri imbunda yari afite, bakaba bafunganwe.

Abaturage basaba ko uyu mupolisi yirukanwa mu gipolisi kuko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko.

Urusengero ayobora rwavuze ko nta mugambi mubi yari afite ubwo yakoreshaga iriya mbunda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW