UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bitabiriye inama y’i Bujumbura

UPDATED: Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Felisx Tshisekedi na we yageze i Bujumbura mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Perezida Tshisekedi asuhuza abamwakiriye ku kibuga cy’indege i Bujumbura

 

12h00 Perezida Yoweri Museveni, na we yageze i Bujumbura mu nama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

 

INKURU YABANJE: Perezida Felix Tshisekedi, Paul Kagame, mu bayobozi b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bagomba kwicarira ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagafata n’izindi ngamba.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura

Ibiro bya Perezida mu Burundi byemeje ko Perezida Paul Kagame, yageze muri kiriya gihugu, akaba yakiriwe n’intore z’i Burundi, n’Abayobozi batandukanye ku kibuga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye.

Kimwe na William Ruto, Perezida wa Kenya na Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bombi bageze i Bujumbura mu nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere yiga ku mutekano muke muri Congo.

- Advertisement -

Isi n’Abaturage b’Akarere bategereje ijambo ryiza, ku kuba imbunda mu Burasirazuba bwa Congo zaceceka, abaturage bakabaho mu mudendezo, ibihugu by’u Rwanda na Congo bikunga ubumwe, amahoro agasagamba.

Perezida Paul Kagame i Bujumbura

Kuba Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi ni indi ntambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi, ukomeza kugenda ugaruka mu buryo bwiza.

Perezida Kagame yaherukaga i Bujumbura tariki 01/07/2013 mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Abakuru b’Ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba bafite inama idasanzwe i Bujumbura

UMUSEKE.RW