Wari uzi ko inyama y’akabenzi ishobora kugutera indwara y’igicuri ?

Abakunzi b’inyama mu Mijyi n’ibyaro byo mu Rwanda bagaragaza ko bigoye kwicara mu kabari kadategura inyama y’akabenzi (Ingurube) kuko ari inyama nziza kandi ibaha umunezero iyo iri ku isahani iherekejwe n’igitunguru, indimu, agasenda, ibirayi cyangwa igitoki.

Inyama y’akabenzi (Ingurube) iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda

Abakunzi b’iyi nyama ikomeje kugwiza igikundiro mu rw’imisozi igihumbi, bavuga ko bisaba ubushishozi no kumenya aho bayitegura neza, ku buryo bayikaranga bagatandukanya umuhore n’ibinure, igashya neza bityo bigatuma bahorana amashyushyu yo kuyihereza.

Ni inyama bavuga ko ihendutse kurusha iz’andi matungo yose mu Rwanda bityo bigatuma buri muntu ushaka kurya inyama ashobora kuyihitamo.

Hitimana Eric wo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko mbere ataryaga “Akabenzi” kuko bari baramubwiye ko iyi nyama igira ingaruka mbi iyo umuntu ayiriye.

Ati “Kuva narya ibenzi numva ntayindi nyama narya, iraryoha cyane, gusa nabanje kwitegereza akabari kayiteka neza.”

Iradukunda JMV wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera avuga ko bigoye ko muri Weekend atajya kwihemba akabenzi mu Gasanteri k’iwabo.

Ati “Muri weekend ngomba kujya mu Kivunde kwifata neza, akabenzi ni inyama twayobotse hano iwacu, izindi wapi.”

Idateguwe neza itera Teniya ibyara igicuri…….

Abategura inyama y’ingurube “akabenzi” bagirwa inama yo gutegurana ubuhanga iri funguro bitandukanye n’inyama z’andi matungo, kuko ishobora gutera inzoka za Teniya zikunze kuboneka mu ngurube.

- Advertisement -

Ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora kwandura binyuze ku kurya inyama z’ingurube mbisi cyangwa zidahiye neza.

Izi nyama ahanini ziba zirimo amagi avukamo izi nzoka za Teniya, iyo inyama yatetswe neza, ariya magi arapfa, iyo rero zitatetswe neza ngo zishye nibwo ariya magi yanduza.

Uyu wariye akabenzi kadateguwe neza akandura Teniya ashobora kwanduza abandi mu gihe bakandagira aho yitumye ku gasozi cyangwa bahura n’umwanda we wo mu musarani.

Ni inzoka mbi cyane kuko iyo ikigera mu mubiri w’umuntu ikura, igatangira kumugendamo ari na ko imuteza ibibazo birimo kuribwa mu nda, hakaba n’ubwo zimara igihe zarabaye nyinshi zikagera ku bwonko umuntu akarwara igicuri.

Zishobora gutera kwizinga kw’amara bikaba bishobora gukenera kubagwa ndetse no kwangirika kw’agace mu jisho.

Inyama y’akabenzi iyo idateguye neza itera uburwayi

Teniya yarahagurukiwe mu Rwanda…..

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko Teniya iterwa n’isuku nke, gusa mu Rwanda abenshi bandurira mu kurya inyama y’ingurube.

Ati ” Ni ukuba umuntu atagize isuku ihagije, ariko akenshi mu Rwanda usanga abenshi bayanduzwa no kurya inyama z’ingurube zidatetse neza, mu gihe bariye ku ngurube isanzwe ifite Teniya.”

Avuga ko ari imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zemejwe na OMS, iyo ivujwe hakiri kare ikira burundu.

Ati “Iyo rero bayipimye bakayisangamo, baguha ibinini ukanywa imiti; ni indwara ivurwa burundu inzoka wari ufite zose zigashira.”

Nshimiyimana akomeza agira ati ” Ariko hari n’abagera ku rwego rwo kugira igicuri hagakorwa ibizamini byisumbuyeho kugira ngo barebe niba atari uduce twa Teniya twageze mu bwonko, nubwo Igicuri gishobora guterwa n’ibindi bibazo.”

Aborozi b’ingurube basabwa kwirinda ko zisohoka mu biraro ngo zijye mu gasozi ndetse no gushyiraho ingamba zihariye zituma n’iziri mu kiraro zidashobora kwanduriramo.

Abantu binjira mu biraro na bo basabwa kubanza gukandagira mu muti wabugenewe wica mikorobe n’utundi dukoko twaba twafashe ku nkweto kugira ngo twe kubona icyuho cyo kwinjira mu kiraro.

Aborozi basabwa kugira umusarani witaruye ibiraro by’ingurube ku buryo ingurube iramutse inacitse idashobora kuba yahayobera ngo irye umwanda ihasanze.

Bibutswa kandi gukingiza ingurube no kuziha imiti ivura inzoka zo mu nda zishobora guturuka mu byo zirya n’ibyo zinywa.

Abaturarwanda basabwa guteka inyama zigashya mbere yo kuzirya, koza imboga neza, kongera isuku y’ibyo kurya, iyo ku mubiri n’iy’ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Nshimiyimana Ladislas ukora muri RBC avuga ko abenshi mu Rwanda baterwa Teniya n’inyama z’ingurube zidateguwe neza 


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW