Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, baramuvaga ko nta rwitwazo na rumwe afite ngo abe yasubika amatora muri kiriya gihugu.
Mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka Congo Kinshasa iritegura amatora ashobora kuzabamo guhangana cyane bitewe n’amajwi menshi adashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi ugiye kumara imyaka 5 ku butegetsi.
Abatavuga rumwe na we babona afite imigambi yo kwitwikira ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo akaba yasubika ayo matora.
Cherubin Okende Umuvugizi w’uruhande rwa Moise Katumbi uri mu bashaka kuyobora Congo yabwiye RFI ko nta rwitwazo na rumwe rwatuma Tshisekedi asubika amatora.
Ati “Uko umutekano wifashe mu burasirazuba bw’igihugu ntibikwiye kuba urwitwazo kuri Perezida ngo asubike amatora.”
Okende yavuze ko Perezida Tshisekedi yashyizeho ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru kugira ngo abo basirikare bahangane n’imitwe yitwaje intwaro.
Ati “Imyaka ine irashize, ubutegetsi bwananiwe kugarura amahoro mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.”
Undi ni Martin Fayulu, uyu yatsinzwe amatora aheruka mu buryo atemeye, avuga ko itegeko nshinga mu ngingo ya 70 rivuga ko Perezida atorerwa manda y’imyaka 5, bityo agasanga Tshisekedi azaba ayisoje tariki 23 Mutarama, 2024.
Ati “Tshisekedi agomba kuzahita ava kuri uriya mwanya.”
- Advertisement -
Mu biganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa wari i Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ushobora gutinza amatora.
U Rwanda kenshi rwakunze gushinja Tshisekedi kwirengagiza ibibazo biri mu gihugu cye, kugira ngo abe yazabigara impamvu ikomeza kumurekera ku butegetsi.
Gusa hari icyizere ko umwe mu mitwe ikomeye mu burasirazuba bwa Congo, wa M23 kuri uyu wa Kabiri wavuze ko ubaye uhagaritse imirwano kugira ngo habeho ibiganiro bitaziguye na Leta ya Congo.
Ubusabe bwawo nta cyo ubutegetsi bwa Tshisekedi burabivugaho.
UMUSEKE.RW