Minisitiri wo muri Congo yavuze ko bahanganye n’ibisirikare 3

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, imirwano yakajije umurego mu burasirazuba bwa Congo, mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula yavuze ko igihugu cye gihanganye n’ibisirikare 3.

Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo

Ingabo za Congo zimaze igihe zirwana n’umutwe w’inyeshyamba za M23 usaba ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahabwa agaciro, ndetse ugaharanira ko ababyeyi babo bahungiye mu bihugu bituranye na Congo, Leta ibacyura.

Mu kiganiro abayobozi ba Congo, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula na Minisitiri ushinzwe itumanaho, akaba n’Umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya, bahaye Abanyamakuru, Lutundula yavuze ko Congo ihanganye n’ibisirikare 3.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yavuguruye igisirikare kuva yagera ku butegetsi, ndetse ahindura ubuyobozi bwacyo, kandi ngo azakomeza kubikora.

Minisitiri Christophe Lutundula yagize ati “Igisirikare cyacu gihanganye n’ibisirikare bitatu. Igisirikare cy’ibyihebe, n’ibindi bisirikare bibibiri by’ibihugu, murumva ibyo mvuga.”

Lutundula yanavuze akazi ingabo za Angola zizakora muri Congo, ko hatarimo kugaba ibitero ku mutwe wa M23.

Yagize ati “Mu nama y’abakuru b’ibihugu (i Addis Ababa muri Ethiopia) Angola yahawe inshingano zo kubwira buri ruhande ibyavugiwe mu nama, ari na yo mpamvu Angola yavuganye na M23 ku byavuzwe.

Angola niyo igomba gutuma izo nshingano yahawe zishyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Angola, yabwiye Abakuru b’Ibihugu ko yohereje ingabo “bataillon” muri Congo mu rwego rw’uko ibyo M23 yabwiwe bishyirwa mu bikorwa. M23 igomba kuva mu bice yafashe kandi ikaba irindiwe umutekano.

- Advertisement -

Ingabo zahawe ibikoresho, zitaje kurwana, ahubwo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Angola yamenyesheje M23.”

Yavuze ko Congo n’intuma z’u Rwanda byanzuye ko habaho urwego rubishinzwe kugenzura ibirego bya buri ruhande ku mipaka y’u Rwanda na Congo, izo nshingano zahawe Jenerali w’umunya-Angola.

Habaho umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo ushinzwe kuba umuhuza kuri buri ruhande, kandi ngo ibyo bumvikanye bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Nubwo Lutundula ateruye ngo avuge amazina y’ibisirikare ingabo za Congo zihanganye na zo, abayobozi ba Congo bakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, biba indirimbo ku rwego mpuzamahanga.

Congo mu mvugo iteruye, yanakunze gushinja ingabo za Uganda kuba na zo zifasha umutwe wa M23.

Gusa, ibirego bya Congo, u Rwanda rwakunze kubyamagana, ruvuga ko nta shingiro bifite, ahubwo Congo yitwaza u Rwanda mu rwego rwo guhunga ibibazo igomba gukemura.

UMUSEKE.RW