Nyagatare: Umunyamakuru yagizwe intere n’abagizi ba nabi

Umunyamakuru wa Radiyo Flash, ishami rya Nyagatare, Gumisiriza John, arembeye mu Bitaro nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

 

Amakuru avuga ko yasagariwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare.

 

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko yahamagawe n’iwabo w’uyu musore nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi.

 

Yagize ati “Njye nahamagawe n’ababyeyi be ko yageze mu Bitaro nijoro, ariko njye twaherukanaga nka saa tatu nibwo navuye ku kazi, musiga mu kiganiro.”

 

Yakomeje agira ati “Hari ikiganiro cyitwa “Good night”, we na mugenzi we bakorana. Basoje ikiganiro ndikubumva. Iwabo bambwiye ko saa yine n’igice bafashe telefoni barabahamagara, bamubwira ko umuhungu wabo ari mu Bitaro.”

- Advertisement -

 

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yategewe ahitwa Barija, ahantu hasanzwe hazwiho urugomo, rukorwa n’insoresore zambura abantu.

 

Ati “Aho niho bamutegeye, ibyari byo byose bashakaga kumwambura.”

 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwizeje UMUSEKE ko buri bugire icyo butangaza ku byabaye, ariko ntibwongera kuboneka.

 

Uwo twavuganye ati “Hoya ntiturayamenya. Ndaje nsohoke gato nkuvugishe.”

 

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu gihe muri aka Karere bari mu birori byo kwishimira ko bahize utundi turere mu mihigo y’umwaka 2022.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW