Umunyamakuru ushyigikiye Putin yishwe n’igisasu mu birori

Mu mujyi wa St Petersburg kuri iki Cyumweru habereye igitero cya bombe cyaguyemo umunyamakuru uzwi uvuga ku ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

Vladlen Tatarsky yari umwe mu bandika ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine

Vladlen Tatarsky yari umwe mu bandika ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine ndetse ashyigikiye Vladimir Putin.

Ministeri y’umutekano mu gihugu yemeje ko uyu munyamakuru yiciwe mu gitero cya bombe.

Abandi bantu 25 bakomeretse muri icyo gitero.

Vladlen Tatarsky ubusanzwe amazina ye y’ukuri ni Maxim Fomin, yari umwe mu bashyigikiye intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Yari umushyitsi mu birori byari byateguriwe mu kabari ubwo bombe yaturikaga.

Olga Robinson ukoa isesengura ku Burusiya mu gitangazamakuru cya BBC, avuga ko umunyamakuru Tatarsky we yeruye agaragaza ko ashyigikiye intambara y’Uburusiya muri Ukraine bitandukanye n’abandi banyamakuru, yaba abandika ku giti cyabo cyangwa abakorera Leta.

Uyu munyamakuru wagiye muri Ukraine gutangaza amakuru ku ntambara iriyo, ngo yazamutse mu ntera ubwo yifataga video mu Biro bya Perezida Vladimir Putin, avuga ngo: “Tuzatsinda buri wese, tuzica buri wese, tuzanyaga uwo ari we wese nibiba ngombwa. Bizaba uko tubishaka.”

Ahabereye igitero cyahitanye Tatarsky ni mu kabari kahoze ari aka Yevgeny Prigozhin, uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya bitwa Wagner nk’uko byavuzwe n’ikinyamakuru Fontanka.

- Advertisement -

Ntabwo hamenyekanye uwihishe inyuma y’iki gitero.

Uyu mugabo yari umwe mu bashyigikiye Vladimir Putin

BBC

UMUSEKE.RW