Rukundo Egumeho! Gen Muhoozi yashimye uko yakiriwe i Kigali

Ku Banyarwanda muri iyi minsi umuhungu wa Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba, bamufata nk’ikiraro cyongeye guhuza u Rwanda na Uganda.

Gen Muhoozi yashimiye umuryango wa Perezida Paul Kagame wamufashije kwizihiza isabukuru ye

Gen Muhoozi wizihije isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ku wa Mbere ibirori bikabera i Kigali, yavuze ko ashimira umuryango wa Perezida Paul Kagame uburyo wamwakiriye, ukanamufasha mu birori bye.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame, na “First Lady” (Jeannette Kagame), n’umuryango wabo, ku buryo batwakiriye neza n’abantu twari kumwe.”

Muhoozi yavuze ko babakiriye mu rugo rwabo, mu birori bye by’isabukuru.

Yagize ati “Umubano wa kivandimwe usagambe hagati ya Uganda n’u Rwanda. Rukundo Egumeho (urukundo rusagambe).”

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Gen Muhoozi mbere y’uko asubira muri Uganda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko baganiriye ibyo gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi afatwa nk’uzasimbura se, Perezida Yoweri Museveni, ndetse hatangiye ibikorwa byo kumumenyereza uruhando mpuzamahanga, no kujya kubwira imbaga y’abantu benshi.

Itsinda ryaherekeje Muhoozi i Kigali, ryarimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew inshuti ye, akaba anashinzwe ibikorwa bya MK Movement bigamije kwamamaza Gen Muhoozi.

Amahoro turayafite n’ubucuti burahari hagati y’u Rwanda na Uganda – Kagame

- Advertisement -

Gen Muhoozi yagaragaje ko kuba Perezida Kagame yaramugabiye inka byakomeje ubucuti
Ifoto yafashwe ubwo Gen Muhoozi yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 i Kigali

UMUSEKE.RW