Umusore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari muri Zambia ashakisha ubuzima, ubukwe bwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe no kuba yaraburiwe irengero.
Tuyishime Samuel avuka mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yagiye gushakira amaramuko mu gihugu cya Zambia, aho yikorera ku giti cye.
Inshuti ze za hafi ziba muri icyo gihugu zatangarije UMUSEKE ko yaburiwe irengero, ndetse ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 28/04/2023 bwabaye busubitswe.
Umwe muri bo yagize ati “Twarabyutse twitegura gutaha ubukwe nk’uko bisanzwe, hashize umwanya twumva inkuru itari nziza ko umuhungu yabuze, nta kindi twakoze twihutiye gutabaza.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko inshuti ze zabimenyesheje inzego z’umutekano muri Zambia zibizeza ko zigiye kubikurikirana.
Umva uko uri muri Zambia abivuga
Inshuti ze kandi zahamirije UMUSEKE ko zikeka ko yaba yarashimuswe n’abantu bataramenyeka.
Uriya musore afite imyaka 26 y’amavuko, yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru, amashuri ayakomereza mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
- Advertisement -
Byari biteganyijwe ko taliki ya 28/04/2023 habaho umuhango wo gusaba no gukwa, ariko ntibyabaye kuko atari ahari.
Ubukwe bwo mu rusengero no kwiyakira bwari buteganyijwe taliki ya 05/05/2023.
UMUSEKE wamenye amakuru ko indi mihango yose ibanziriza isaba, irimo kwerekanwa mu rusengero, gufata irembo byo byari byarabaye.
Bivugwa ko hari abaheruka kumuca iryera taliki ya 27/04/2023 umunsi umwe mbere y’ubukwe bwe.
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW