Bugesera: Ikigo Nderabuzima cya Mayange kiranengwa serivisi mbi

Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Mayange, mu Karere ka Bugesera,baranenga serivisi mbi bahabwa kubera ubuke bw’abaganga, bagasaba  inzego zibishinzwe kubafasha.

CS Mayange iranengwa imitangire ya serivisi

UMUSEKE waganiriye na bamwe mubarwayi baje kuhivuriza bavuga ko kubera ubuke bw’abakozi , abarwayi bahabwa serivisi mbi.

Bavuga ko umuganga umwe ashobora kwakira abarwayi ariko akaba ari nawe ubyaza ababyeyi.

Umwe yagize ati “Ushobora kugera hano mu gitondo waje kwivuza umerewe nabi, urembye ,ukabura umuganga wa kwakira yewe ugataha bugorobye kandi ibyo wagiye kwivuza batabonye n’imiti ngo ntayo bafite.”

Uyu akomeza ati” Serivisi batanga yasubiye inyuma cyane niba umuganga umwe ari gukora mu isuzumiro yakira abarwayi akaba ari nawe uri kujya kubyaza,ubwo abarwayi baje barembye bo urumva bizagenda gute? abenshi ubuzima burabacika bitewe no kutita ku barwayi baje babagana.”

Undi nawe ati”Naraye nje kwivuza mw’ijoro barambwira ngo ngaruke mu gitondo gutanga ibizamini ariko kugeza nubu ubona bigeze saa cyenda nta muti ndahabwa wamfasha kandi binongeye imiti hano ntikiboneka imeze nk’ikomeye,bagutuma kuyishakira hanze.”

Undi waganirije umunyamakuru avuga ko hakwiye amavugurura muri iki Kigo nderabuzima.

Ati” Naje kuvuza umwana amerewe nabi ariko kugeza nubu ntabwo ndabonana na muganga twasabaga ko bahindura imikorere kuko abantu benshi baragenda bahasiga ubuzima nibikomeza uku kuko birakabije cyane.”

Yakomeje agira ati” Kubijyanye n’imiti ntayo bakigira usanga aho yabikwaga hasigaye hera.Turasaba gufashwa kuko abantu bose ntabwo  bazabona ubushobozi bwo kujya kwishakira umuti bandikiwe.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange,Gaspard HARERIMANA,yabwiye UMUSEKE ko bafite ikibazo cy’abaganga bacye ariko imiti baha abarwayi yo ihari.

Yagize ati” Ikibazo cy’abaganga badahagije cyo kirahari ariko ibijyanye n’imiti kubijyanye n’ubwishingizi bwa mutuweli yo irahari.”

Yakomeje agira ati” Ubundi ikigo nderabuzima kigira imiti iri ku rwego rwacyo hari indi imiti iba iri ku rwego rwisumbuye nk’ibitaro,twebwe rero ntabwo twemerewe kuyigira.Ariko iri ku rwego rwacu turayifite nta kibazo.”

Tukaba dusaba ubwunganizi ku bijyanye nuko badushakira abakozi bacyenewe bashyira mu mwanya nkuko imbonerahamwe y’abakozi ibiteganya.”

Abagana iki Kigo nderabuzima bo bavuga ko barambiwe icyo bita akarengane bityo ko bacyeneye kwitabwaho.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RWi Bugesera