Rwamagana: Amapoto y’amashanyarazi ahirima atamaze kabiri

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana barashyira mu majwi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, kubaha amapoto y’ibiti ahirikwa n’umuswa atamaze kabiri, REG ivuga ko icyo kibazo itakizi.

Uduti tw’amafuti nitwo abaturage bifashisha, amapoto bahawe yaraguye

Ni abaturage bo mu Kagari ka Kabatesi mu Murenge wa Rubona bagaragaza ko ibyo bakorewe na REG ari ukubasondeka.

Bavuga ko bafite ikibazo kimaze igihe kirekire cy’mapoto y’ibiti adakomeye atabasha kumara igihe irambye ngo imara umwaka ubundi umuswa ukayihirika.

Kugira ngo babashe kubona umuriro w’amashanyarazi ugera mu ngo bishakira ibiti babonye bagahura n’imbogamizi z’uko aho bafatira ayo mashanyarazi amapoto usanga yaraboze.

Uwitwa Rugamba Jean Bosco yagize ati “Iyo amapoto yaguye duhamagara Ikigo kibishinzwe ntacyo badufasha yewe ntibanahagera bikaba kwirwanaho kw’abaturage.”

Kayijuka Leopord nawe avuga ko “Dufite amapoto ariya y’ibiti ya pirate. buhita busaza ako kanya, nta mwaka bumara, buhita bubora hakazamo umuswa.”

Bemeza ko bibadindiza mu iterambere bakaba bahorana icyoba cy’uko amashanyarazi yazabatwika ndetse bigateza n’amakimbirane aho usanga umuturage anyuza uduti tw’amashanyarazi mu myaka ya mugenzi we uko yiboneye.

Karinganire Innocent, Umuyobozi w’Ishami rya REG Rwamagana avuga ko ibitangazwa n’aba baturage batabizi ariko ngo bagiye kureba uko bihagaze.

Yagize ati “Ntabwo tukizi, twe twabireba. Iyo hari ikibazo baraduhamagara tukaza tukabikemura ariko ubwo turajyayo turebe.”

- Advertisement -

Nubwo Karinganire avuga ko iki kibazo kitazwi, abaturage bagaragaza ko kimaze igihe kandi bakimenyesheje abo bireba bose, bagahuriza kugufashwa kubona amapoto aramba atari ibyo kubikiza.

Bayatega amabuye kugira ngo adahirima

IVOMO: RADIO/TV10

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW