Tshisekedi yavuze ku Rwanda mu nama y’i Bujumbura

Mu inama ibera i Bujumbura yiga ku masezerano agamije amahoro n’umutekano muri Congo yiswe Accords Cadres yasinyiwe i Addis Abeba, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda.

Perezida Felix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda

Perezida Tshisekedi yavuze ko umutekano mu karere k’ibiyaga bigari uri ku rwego ruhangayikishije, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Mu byumweru bishize abaturage ba Congo bagiye mu gahinda kubera ubwicanyi bwabibasiye, haba i Kizimba, n’i Karega muri Teritwari ya Masisi, n’i Kishishe muri Tweritwari ya Rutshuru, muri Kivu ya Ruguru, ni ukubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, kandi y’iterabwoba, ikorera mu Karere.”

Yavuze ko muri iki gihe imidugararo yadutse muri Sudan yatumye hari abaturage b’inzirakarengane bayigwamo, asaba ko habaho umwanya wo kubunamira bose.

Perezida Tshisekedi yavuze ko amasezerano ya Addis Ababa amaze imyaka irenga 10 asinywe yateganyaga ko ibihugu bitarengera ubusugire bw’ibindi cyangwa ngo bifashe imitwe irwanya ibindi, ndetse no kwivanga mu bikorwa bya buri gihugu.

Ati “Ni agahinda gakomeye, nyuma y’imyaka 10 amasezerano asinywe, tubona ko hari igihugu cyayasinye kitayubahiriza, ndavuga u Rwanda, rwihisha inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23, ubundi yari yaratsinzwe, ariko rukayizura, rwihaye uburenganzira rwo getera intambara muri Kivu ya Ruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Ibyo bibangamiye ubushake bw’ibihugu by’akarere. Muri nomero ya 3 y’amasezerano “Accords Cadres” rwasinye, ndetse n’ingingo z’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Africa yunze Ubumwe, na yo rwemera, ku mpamvu imwe yo gutwara umutungo kamere wacu mu buryo butemewe n’amategeko.”

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi yavuze ko iyo myitwarire y’igihugu kitubahiriza ayo masezerano ituma Congo ijya mu gihirahiro.

Umuyobozi w’Igihugu cya Congo, washimiye umuhate wa Perezida Evariste Ndayishimiye, n’umuhuza Uhuru Kenyatta ndetse na Perezida wa Angola, Joao Lorenco, yavuze ko hakwiye kubaho inkiko zikagenza ibyaha, ndetse ababikoze bagahanwa.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wanahawe ubuyobozi bwo kugenzura ibikorwa by’amasezerano ya Addis Ababa, yagarutse ku kibazo cya Congo avuga ko ubukene bwugarije abaturage bayo mu gihe umutungo kamere wayo usahurwa.

Yavuze ko ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda, ariko kugira ngo hatabaho intambara, hakwiye kubahirizwa ibiri mu masezerano ya Nairobi, na Luanda agamije gushaka amahoro muri Congo no gusubiza umubano mu buryo hagati ya Congo n’u Rwanda.

Iyi nama y’i Bujumbura yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, Perezida wa Africa yunze Ubumwe, abakuru b’ibihugu barimo Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida wa Central African Republic, ba Minisitiri b’Intebe, barimo na Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’i Bujumbura

UMUSEKE.RW