Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yahinduriye bamwe mu ngabo z’igihugu imirimo.
Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Repubulika rivuga ko Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Major General Albert Murasira.
Marizamunda Juvenal yahoze ari umusirikare muri 2014 aza kwimurirwa muri Polisi y’u Rwanda, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Yabaye Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere nyuma agirwa Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda umwanya yasimbuyeho Gen Jean Bosco Kazura, wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.
Maj Gen Vincent Nyakarundi wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
ANDI MAKURU ARI MURI IYI VIDEO
Maj General Alexis Kagame wayoboraga Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda yagizwe Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
- Advertisement -
Col Theodomir Bahizi nawe yoherejwe muri Mozambique aho yagizwe ushinzwe imirwano mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu.
Maj Gen Eugene Nkubito wari Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda.
Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel ashingwa kungiriza Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uzwi nka Special Force.
Brig General Evariste Murenzi nawe yagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) umwanya yasimbuyeho Marizamunda Juvenal.
Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare, mu gihe Jean Bosco Ntibitura yabaye umuyobozi mukuru (Director General) ushinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (NISS).
Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW