Ifuhe ryo mu kabari ryatumye umugabo yica mugenzi we

Ruhango: Umugabo yishwe akubiswe umwase ubwo yashakaga gusomya ku nzoga umugore wa mugenzi we.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Iyi nkuru yamenyekanye taliki ya 06 Kamena, 2023 ahagana saa tanu z’ijoro (23h00) ni ukuvuga mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Nyakwigendera Karangwa Narcisse yari atuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kizibere mu Murenge wa Mbuye ho mu Karere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bwabwiye UMUSEKE ko uyu Karangwa yasangiraga inzoga n’uwitwa Ndagijimana Evode.

Ngo Ndagijimana yari kumwe n’umugore we, noneho Karangwa ashaka gusomya ku nzoga uwo mugore wa mugenzi we.

Nibwo Ndagijimana bimurakaje, ngo afata umwase awukubita Karangwa Narcisse w’imyaka 54 y’amavuko mu mutwe, uramuzahaza bikomeye.

Gitifu w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars avuga ko bamaze kumenya ko Karangwa yakubiswe bamujyanye mu Kigo Nderabuzima cya Kizibere agezeyo arapfa.

Ati: “Ubu inzego zibishinzwe zamaze gufata Ndagijimana na nyiri akabari bakaba bagiye gushyikirizwa inzego z’Ubugenzacyaha.”

Muri aka Karere ka Ruhango, ni kenshi hakunze kumvikana inkuru z’abantu bicanye, gusa iyo mu biganiro Itangazamakuru rijya rikorana n’Ubuyobozi bubajijwe kuri izo mfu za hato na hato, buvuga ko Akarere kari mu Turere dutekanye mu Gihugu, bahereye kuri raporo zikorwa n’inzego z’umutekano.

- Advertisement -

Nyakwigendera asize umugore n’abana 4.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Ruhango.