IPRC Huye yasaniye inzu yari ishaje uwarokotse Jenoside

Abakozi n’abanyeshuri bishyize hamwe basanira inzu yari igiye kugwa y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakaba bayimushyikirije ku mugaragaro.

Abakozi n’abanyeshuri bashyikirije uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi inzu bamusaniye

Ubwo mu Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Huye bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n’abanyeshuri bashyikirije Françoise Mukampazimpaka warokotse Jenoside inzu bamusaniye.

Mukamazimpaka ni umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 w’imyaka 37 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bugarama, mu kagari ka Mugobore mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, umugabo we bashakanye yaramutaye.

Uriya mubyeyi akimara gushyikirizwa inzu yagize ati: “Nshimiye ubuyobozi bwacu bwiza bw’igihugu, nkanashimira Kaminuza ya IPRC Huye yanzirikanye ikaba impaye aho kuba ntazajya nyagirwa, ubu ndasubijwe hehe no kunyagirwa.”

Umuyobozi wa IPRC Huye Lt. Col. Dr. TWABAGIRA Barnabe yavuze ko kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazazima no guharanira ko atazasubira ukundi, kandi ko kwibuka twiyubaka bijyana no gukora ibiteza imbere igihugu n’abaturage bacyo.

Ati: “Iyo dufashije umuturage w’igihugu na cyo tuba turi kugifasha gukataza gukomeza gutera imbere tubonereho no kumusaba gufata neza iriya nzu yasaniwe kuko ni iye kandi ntiyakumva ko azabifata nabi natwe ngo tuze tubisane bityo arasabwa kubibungabunga.”

Mukampazimpaka yasaniwe anashyikirizwa inzu n’abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Huye ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

Ubuyobozi bwa IPRC Huye bwasabye uriya mubyeyi gufata neza inzu yasaniwe
Muri IPRC Huye bibutse ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye