Kicukiro: Abagore n’abakobwa baritegura gusezerera ubukene

Abagore n’abakobwa 69 bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro basoje amahugurwa, bamaze igihe cy’umwaka bakurikirana mu birebana n’ubudozi ndetse no gukora ibikomoka ku ruhu, baritegura gusezerera ubukene, bagateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Abasoje amahugurwa y’umwaka bahawe impamyabumenyi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023 nibwo abagore n’abakobwa babyariye iwabo basoje kwiga imyuga irimo kudoda no gukora ibikomoka ku ruhu bahawe impamyabushobozi z’ibyo bize.

Ni amasomo bahawe na Women for Women Rwanda hagamijwe kububakira ubushobozi mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu butuma bagera ku rwego rwo kwibeshaho no guhindurira abandi ubuzima.

Abasoje aya masomo y’imyuga bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere kuko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe.

Nyiramahirwe Jacqueline wo mu Kagari ka Kagasa avuga ko ibyo yize bigiye kumuhindurira ubuzima kuko atari abayeho neza, yiteze kubyaza umusaruro umwuga yigishijwe.

Yagize ati “Umwuga nize ugiye kumfasha kwiteza imbere kuko ntazongera kubaho nibaza ngo nzabaho gute ko nta kazi mfite, ngiye kubibyaza umusaruro niteze imbere hamwe n’umuryango wanjye n’Ihihugu muri rusange.”

Sakorayi Djamila avuga ko Women for Women Rwanda yabakuye mu bwigunge ndetse n’agahinda gakabije bakaba biteguye kubyaza umusaruro icyizere bagiriwe.

Yagize ati “Baduhugura mu buzima, ubushabitsi ntibyarangiriye aho batwigishije n’imyuga y’ubudozi no gukora ibikomoka ku ruhu, dushishikajwe n’icyaduteza imbere tunafite ishyaka ryo kuba Koperative.”

Basaba ko bazongererwa amahugurwa bakabona n’ingendo shuri zigamije kwiga bihagije ibyo bakora kugira ngo urugamba rw’iterambere biyemeje ruzagerweho, bamenyekane mu Rwanda hose no hanze y’Igihugu.

- Advertisement -

Kampire Catherine, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Women for Women, yabwiye aba bagore n’abakobwa ko nibigirira icyizere iyi myuga izabahindurira imibereho bakagera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Ntabwo tuzabatererana ariko namwe mwihe icyizere, mukore n’ubushake bwose muzabigeraho ibyiza biri imbere n’Igihugu kirabashyigikiye.”

Mukamaseri Mboneza Evelyne, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Gahanga yabwiye abasoje amasomo ko kwiga iyi myuga babikesha imiyoborere myiza yita ku muturage no kumushakira iterambere.

Yagize ati “Hari benshi bigishwa bigapfa ubusa ariko icyiza mubyo mwize harimo no kwigirira icyizere, ibijyanye n’ubuzima hakazamo n’icy’ubukungu. Kuba Women for Women yaratugejeje aha hantu turabashimiye cyane.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abasoje amasomo gukoresha neza iyi myuga bigishijwe ikabafasha mu kubahindurira ubuzima bakanabuhindurira imiryango yabo.

Yagize ati “Ibi bikorwa byanyu twizeye tudashidikanya ko bizakwira u Rwanda bikarenge n’u Rwanda, rero turi kumwe, ntimuryame, iyo umuntu yamaze guhabwa ubwenge, yigiriye icyizere ntacyo atageraho.”

Abasoje amasomo uko ari 69 bijejwe ubufasha kugira ngo Koperative bahurijwemo ibashe kubona ubuzima gatozi barusheho kwiteza imbere.

Bahawe umukoro wo kudapfusha ubusa amasomo bahawe

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi
Abasoje amasomo bacinye akadiho basezeranya kwigobotora ubukene

Nyiramahirwe Jacqueline avuga ko akimara kubyara imburagihe yahawe akato, ubu aratekanye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW