Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda yo kwita no kurengera ubuzima bemeza ko ingamba zihuriweho zizabafasha guhangana no kugabanya ikibazo cy’igwingira kikigaragara mu bana bato.
Ni ingamba zihuriweho n’inzego z’ubuzima, iz’ubuhinzi n’ubworozi n’izifite aho zihuriye n’isuku n’isukura ariko bagasaba buri wese kubigira ibye kugira ngo intego bihaye yo kugabanya umubare w’abana bagwingira igerweho
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2023 kizageza kuwa 16 z’uku kwezi ariko izo ngamba zikazakomeza gushyirwa mu bikorwa, ababyeyi basabwe kurushaho kumva ko ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije bityo ko bakwiye kugihagurukira kuko nta kibuze ngo kirandurwe.
Muri izo ngamba zirimo kongera imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana kugeza ku myaka ibiri hitawe ku kubarinda kuva umubyeyi akimenya ko atwite agahabwa indyo yuzuye, kwirinda imirimo ivunanye no gukurikiza inama z’abaganga zirimo gupimisha inda inshuro byibuza enye kugeza abyaye.
Kongera gahunda y’isuku n’isukura mu miryango, Leta yegereza amazi meza abaturage, gusukura aho batuye no kugirira isuku ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no kugira isuku ku myambaro no ku mubiri no gupimisha imikurire y’umwana no kuzuza ifishi neza hakurikiranwa niba umwana atari guhura n’ibibazo byatuma agwingira.
Izi ngamba ziyongeraho izo gutanga inyongeramirire ku babyeyi batwite n’abana bakiri bato no gufasha abana kubona imirire yuzuye ibonekamo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri ababyeyi n’abana bakabonerwa ibikomoka ku bihingwa n’ibikomoka ku matungo.
Ibyo byose kugira ngo bigerweho neza, inzego zitandukanye zigira inama abashakanye kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko nayo ukunze gusanga atanga icyuho gikomeye mu guhembera igwingira ry’abana kuko usanga atuma bamwe batakaza cyangwa bakirengagiza inshingano zabo mu kurera abana bayahugiyemo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengerwa umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine avuga ko ubukangurambaga budasanzwe bukomatanyije bw’imyaka 2 bwatangijwe mu gihugu hirya no hino bwitezweho umusaruro.
Yagize ati Twatangije ubu bukangurambaga mu Gihugu hose bugamije kugabanya umubare w’abana bagwingiye bakava kuri 33℅ bakagera kuri 19℅ muri iyi myaka ibiri nk’uko biri muri gahunda ya Leta kandi turasaba ababyeyi ko babigira ibyabokugira ngo tubigereho.”
- Advertisement -
Akarere ka Musanze kaza mu turere dufite umubare uri hejuru w’abana bagwingiye mu Rwanda ndetse mu bushakashatsi bwa DSH, bwa 2020 bwerekanye ko umubare w’abana bagwingiye muri ako Karere wazamutse ukava kuri 38℅ bariho mbere ukagera kuri 45℅, Umuyobozi wako, Ramuli Janvier avuga ko mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’iki kibazo harimo gahunda yo koroza ababyeyi inkoko zitera amagi.
Yagize ati” Twatangije gahunda twise inkoko ebyiri ku muryango igwingira zeru, muri uyu mwaka izigera ku bihumbi 8 zimaze gutangwa mu miryango y’abo bana bagwingiye. I yo dusaba ababyeyi ukwita ku mirire n’imikurire y’abana kandi tuzakomeza gufatanya.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi we avuga ko kugira ngo izi ngamba zigerweho bisaba ubufatanye bw’inzego zose mu kuzishishikariza ababyeyi no kuzibigisha ariko ko nabo bakwiye kuzigira izabo hagamijwe kubaka umuryango uzira igwingira.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga nabo bemeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwita ku mikurire y’abana babo babarinda igwingira.
Nzamukosha Nadine ni umwe muri bo, yagize ati” Nigishijwe kandi numvishe ko abana baba bakeneye guhabwa indyo yuzuye no kurindwa indwara kugira ngo batagwingire. Ngiye kwita ku mwana wanjye n’ubwo nta kibazo agaragaza kandi nzabyisha n’abaturanyi.”
Hakizimana Desire nawe yagize ati” Ubundi ntabwo umwana ari uw’umugore gusa, natwe abagabo tugomba kubafasha mu kwita ku mikurire y’abana kuko ni abacu kandi ibyo dusabwa haba mu mirire turabifite.”
Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, abana bazapimwa ibiro n’uburebure, bahabwe ibinini by’inzoka na Vitamini A ndetse no kubagaburira indyo yuzuye, mu gihe ababyeyi bo bazapimwa inda, bahabwe ibinini bibongerera amaraso, bahabwe na serivisi zo kuboneza urubyaro n’izindi.
Mu mwanzuro wa 9 w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 hemejwe gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana mu gihe cy’imyaka ibiri.
Usibye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, Uturere twa Musanze, Gicumbi, Nyamasheke, Kirehe Gasabo imibare yazamutse na Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Burera ikiri hejuru tuzahabwa umwihariko mu kwitabwaho.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW