U Rwanda ruhangayikishijwe n’uburozi bw’ikinyabutabire cya Merikire

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uburozi bw’ikinyabutabire cya Merikire bugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ndetse n’ibidukikije.

Akuma gapima ikinyabutabire cya Merikire mu mubiri w’umuntu

Ku wa 20 Kamena nibwo REMA yashyize hanze raporo igaragaza uko u Rwanda ruhagaze ku kinyabutabire cya Merikire

Ni raporo yarebye mu bice bitandukanye aho usanga iki kinyabutabire cyiganje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubugenzuzi bwasanze iki kinyabutabire gikoreshwa mu nganda zikora ibyuma, mu bikoresho byinjira ku isoko nk’utwuma dupima umuriro (Thermometer), amabuye ya Radiyo ndetse n’ay’amasaha.

Hagaragajwe ko iki kinyabutabire cya Merikire kijya mu mwuka, mu butaka ndetse no mu mazi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije.

Umuhoza Patrick, Umukozi muri REMA ushinze amasezerano Mpuzampahanga y’Ibidukikije, harimo n’amasezerano ya MINAMATA yavuze ko u Rwanda rukomeje kwirinda ibyago bisa n’ibyabaye ku gihugu cy’Ubuyapani kubera ikinyabutabire cya Merikire.

Ati “ Mbega nukureba ngo duhagaze dute , ese n’iki twakora kugira ngo twirinde ngo natwe ibyo bintu bitazatugeraho, ndetse tugashyira mu bikorwa ingingo zigize amasezerano ya Minamata.”

Avuga ko mu Rwanda ikinyabutabire cya Merikire gihari ko hari n’amatara ari mu ngo z’abaturage yibitseho ubwo burozi.

Umuhoza avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kuba maso mbere yo kugura ikintu icyo aricyo cyose hakabaho ubushishozi, bagasoma kuko iyo igikoresho kirimo merikire biba byanditseho.

Yagize ati “Tujye dusoma, wabona ikintu kirimo merikire ukakireka yaba itarimo ukagikoresha mu gihe tugishaka uko twateza imbere ibitarimo merikiri ibiyifite bigatangira kuvanwa ku isoko.”

- Advertisement -

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) igaragaza ko ibilo 19,558.85 bya merikire birekurwa mu Rwanda buri mwaka, bikanduza umwuka abantu bahumeka, ubutaka ndetse n’amazi.

Urwego rwo gutunganya ibyuma ku ikubitiro ni rwo ruza imbere mu kwanduza ikirere, ubutaka n’amazi aho rurekura ibilo 14,659.32 bingana na 74% bya merikire yanduza ibidukikije mu Rwanda.

Urundi rwego rutuma iki kinyabutabire bisakara mu bidukikije ni urw’ibicuruzwa bikoranwa na merikire bikiri ku isoko ry’u Rwanda harimo amabuye ya radiyo, aya telecommande, ay’isaha, utwuma dupima umuriro, imbaho y’amazi y’abafundi, amatara amwe n’amwe n’ibindi bigira uruhare rwa 12.22%.

Haza kandi gutwika imyanda kwa muganga n’ahandi bigira uruhare rwa 7.56%, kuyijugunya ahabonetse hose no gutunganya imyanda y’amazi bigira uruhare rwa 2.74% n’ibindi bikoresho mpuzamahanga bigira uruhare rwa 1.81%

Hamurikwa iyo raporo
Umuhoza Patrick asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi mu bikoresho bagura

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW