Ubuhamya bw’abafite ubumuga bw’uruhu bashima Leta ko ibafasha kwisanga mu iterambere

Amajyaruguru: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahamya ko kuba Leta y’u Rwanda yarakoze ibishiboka byose bagakemura ibibazo by’uruhurirane byabangamiraga ubuzima bwabo, aribyo byahindutse umuyoboro w’iterambere kuko batinyutse.

Bamwe mu bahuye n’ibiza vahawe ibiryamirwa

Ubuhamya batanze bemeza ko ubu serivisi z’ubuzima zo gushiririza uduheri two ku ruhu bibarinda Kanseri, bagahabwa amavuta ajyanye n’uruhu rwabo, ingofero zibarinda izuba, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’indorerwamo z’amaso zibafasha kureba neza.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha bavuga ko ari inkunga ikomeye babonye izabafasha gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nta nkomyi, bitume babasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Nyirabasabose Jaqueline yagize ati “Ubuvuzi bwihariye turabubona, amavuta yaduhendaga ubu tuyabona kuri mituweri, indorerwamo z’amaso turazifite n’ibindi, ibi nibyo byatumye tubona agaciro duhabwa mu gihugu cyacu, turatinyuka dukora imirimo iduteza imbere.”

Harerimana Jean Pierre nawe ati “Kera twari twigunze cyane, bamwe muri twe barahejejwe mu nzu, kubona ubuvuzi byari ingorabahizi kubera amikoro make, none ubu dutewe ishema no kugera aho abandi bari, ubu ndacuruza kandi nkabona abakiriya, kwivuza byaroroshye ubu ntidutewe ubwoba n’impeshyi kuko dufite byose biturinda izuba ryatwangizaga.”

Banahawe indorerwamo z’amaso zigera kuri 80

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga bw’uruhu (Rwanda Albinism Network) Uwimana Fikiri Jayden, yabasabye kurushaho kwiyitaho kugira ngo imiterere y’umubiri wabo itangizwa n’izuba ryinshi bikabagora kubavuza.

Yagize ati “Hari abo tukibona batambara ingofero, imyambaro y’amaboko magufi ku zuba, biriya byangiza umubiri wabo cyane kuko bibakururira Kanseri kandi kuyibavuza biraduhenda cyane, dukomeza kubigisha tubaha n’ubuvuzi butandukanye mwanabonye uyu munsi, ariko tubibutsa ko bakwiye kwiyitaho kugira ngo imiterere y’umubiri wabo itangizwa n’izuba.”

Umukozi w’Akarere ushinzwe ishami ry’ubuzima Mukayoboka Vestine, yabibukije ko guhuza imbaraga kwabo aribyo bizabafasha kwiteza imbere, anabasaba ko bakwiye gufata neza ibikoresho bahawe kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Ibikoresho bahawe ku buntu birimo indorerwamo z’amaso, ingofero, amavuta yo kwisiga n’ibindi ubusanzwe bihenda, bakwiye kubyitaho kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ikindi twabasaba gukomeza kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bikazabafasha gukomeza kwiteza imbere kuko ubumwe bwacu nizo mbaraga.”

- Advertisement -

Rwanda Albinism Network yatangiye mu 2012 itangijwe na Padiri Boneventure Twambazimana, ubu ikaba yita ku banyamuryango basaga 1500, aho bahabwa ubuvuzi butandukanye burimo kubarinda no kubavuza indwara ya kanseri, kubaha amavuta ajyanye n’uruhu rwabo, ingofero, kuboroza amatungo, kubakira abatishoboye n’ibindi bibafasha kwiteza imbere.

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera basabwa gusigasira ibyo bahabwa

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude