Uwari Sauli yahindutse Paul! Uko uwari imbata y’ibiyobyabwenge yabiretse

Niyomugabo Janvier uri mu kigero cy’imyaka 28,yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge,byatumye areka imirimo yari imutunze, ariko kuri ubu nyuma yo kubireka ni umucuruzi.

Niyomugabo wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge, yaje kubireka yiyemeza kwiteza imbere

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2023,mu Karere ka Gisagara hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza  ry’ibiyobyabwenge, yavuze ko mu 2020 yaje kuva mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu Kagari ka Kibagabaga,mu Murenge wa Kacyiru,mu Karere ka Gasabo gushakirayo ubuzima.

Akigera iKigali,yari afite umutima wo gukora akiteza imbere, akaba umugabo, agashinga urugo ariko ntiyabigeraho.

Uyu avuga ko akigerayo,yabaye umucuruzi wa Canteen ariko ubwo yahuraga n’inshuti mbi, zamujyanye mu nzoga n’ibindi biyobyabwenge  aba imbata yabyo.

Ati “Narakomeje gucuruza, nunguka, haza kubaho guhurirayo n’inshuti mbi z’abasore batatu.Abo basore twari twarakoze ikigande cyo gusohokana buri weekend.”

Niyomugabo avuga ko atari asanzwe anywa inzoga ariko kubera inshuti mbi yaje kwisanga yaragizwe imbata yazo.

Ati “Habayeho bambwira ngo ibiyobyabwenge ntacyo bitwara kuko iyo banywaga inzoga ninywera Fanta, haza kubaho kuvanga iyo Fanta n’inzoga ya Riquor.”

Niyomugabo avuga ko yaje kwisanga yarabaye umusinzi aho yari asigaye avanga inzoga ya Primus ndetse n’iyo muri rikeri(riquor).

Avuga ko ibiyobyabwenge yabinyweye mu gihe cy’imyaka ibiri,aza kujyanwa Iwawa kugorororerwayo .

- Advertisement -

Ati “Twagezeyo, tuhasanga abarimu b’ubwenge, batwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse batwigisha kwirinda, hiyongeraho no kwiga umwuga w’ubwubatsi.”

Uyu avuga ko kuri ubu asigaye ari umucuruzi wa Restaurent mu Karere ka Gisagara, ndetse ari mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Urubyiruko rwahawe ubutumwa

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Jean Damascene Iyamuremye, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwwenge ari ikibazo giteye inkeke by’umwihariko mu rubyiruko.

Ati “Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo giteye inkeke haba mu Rwanda ndetse no mu Isi hose. Ikoresha ry’ibiyobyabwenge uretse kuzahaza umuntu, bibangamira n’iterambere muri rusange kuko wa muntu yakoresheje ibiyobyabwenge ntabwo agira ikintu kimuteza imbere ndetse akabangamira n’iterambere ry’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye urubyiruko kutitwaza ubushomeri ngo bishore mu biyobyabwenge.

Ati “Hari gahunda nyinshi zashyizweho na leta zifasha urubyiruko ariko kandi ni ukwikunda bo ubwabo bakumva ko nta muntu uri buze kubimukorera.Hari inguzanyo zigenda zitangwa ku mafaranga macye, hari akazi gahari,icyo twababwira nta kazi k’umunyagara.Kutagira akazi na kamwe basuzugura.”

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 igaragaza ko 1, 2% by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 24 na 65 bari bafite uburwayi bwo gukoresha inzoga nyinshi aribwo bwitwa ubusinzi.

Naho 0,3% bari bafite ikibazo cy’uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19 abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bari 6067, mu 2019/2020 iyi mibare irazamuka igera kuri 6759.

Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733.

Umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongera kuzamuka kuko hafashwe 6608.

Guverineri Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kutagira ubushomeri urwitwazo ngo bajye mu biyobyabwenge

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW  I Gisagara