“Mutoze abana uburere, ubwenge na bwo buraza” Impanuro za Wisdom School

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools bwasabye ababyeyi kurushaho, kwegera abana bagiye kujya mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri bakabaha uburere, kuko ahari uburere n’ubwenge buza.

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools Nduwayesu Elie, yasabye ababyeyi kwita cyane kuburere bw’Ababa babo

Mu muhango wo kwihiza umunsi mukuru w’umwana wo muri Wisdom Schools, wabaye ku Cyumweru tariki 09 Nyakanga 2023 no gusoza icyiciro cy’amashuri y’inshuke binjira mu mashuri abanza, ababyeyi barerera muri Wisdom Schools basabwe kurushaho kwegera abana babo, bakabarinda ibibaranga ahubwo bakabatoza uburere kuko ahari uburere n’ubwenge buraza.

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, yagaragaje ko abana bagiye mu biruhuko bisoza umwaka bitari igihe cyo gutwarwa n’uburangare bwo kureba gusa televiziyo, no kurangarira ku ikoranabuhanga ridafite icyo ribigisha cyangwa ngo birirwe babunga kuko iyo umwana agucitse gato ahita yangirika.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi ko twakomeza gufatanya bakita cyane ku bana babo, babarinda ibirangaza ahubwo bakabafasha gukomeza guharanira kugira icyo bunguka mu bumenyi. Babyeyi mutoze abana uburere kuko ahari uburere n’ubwenge buraza.”

Bamwe mu babyiyi barerera muri Wisdom Schools, bemeza ko ubumenyi n’uburere abana babo bakura muri ayo mashuri, butanga icyizere ko nta kabuza nibakomeza ubwo bufatanye abana babo bazatanga umusaruro mwiza mu gukemura bimwe mu bibazo igihugu n’Isi bigenda bihura nabyo.

Ndayizeye Jean Paul, ni umwe muri bo, yagize ati “Turashimira Wisdom School kuko iyo urebye ukuntu umwana wacu agenda atera intambwe mu bumenyi n’uburere biradushimisha.”

Akomeza agira ati “Bagerageza gukorana natwe neza mu kwita ku bana bacu, iyaba byashobokaga abana benshi bakagira amahirwe yo kubona ku bumenyi n’uburere Wisdom itanga. Ndabihamya natwe twarize ariko ikinyuranyo kirigaragaza.”

Christine Clement wo muri Sudani y’Epfo ufite umwana warangije icyiciro cy’inshuke na we yagize ati “Tugeze mu Rwanda twashatse aho abana bacu biga tuza gusanga iri Shuri ari ryo ryiza. Twararisuye tubona intego nziza bafite n’uburyo bigisha dukorana na bo.”

Abana basoje amashuri y’inshuke bakoze akarasisi imbere y’abarezi n’ababyeyi

Yavuze ko ari ahantu heza, bita ku mwana ku buryo bwiza.

- Advertisement -

Ati “Ubu ari gutera imbere kandi nta gushidikanya ko mu bihe bizaza abana bacu bazaba bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo isi ihanganye na byo.”

Hagamije gusubiza umusabe bw’ababyeyi batuye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami Vunga, Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

Wisdom School yafunguye imiryango mu mwaka wa 2008, kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri barenga 1500 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga kandi kuva icyo gihe abanyeshuri bose bakoze baza mu cyiciro cy’indashyikirwa, ariho bahera basaba abanyeshuri n’ababyeyi kubagana bagahabwa uburezi bufite ireme kuko imyanya ihari kandi nta gihe batakira abifuza kubagana.

Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6 kuko batanga uburezi n’uburere bifite ireme bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.

Wisdom Schools yakira abana bose baturuka ku Isi hose aho bashishikariza ababagana ku babasura ku rubuga rwabo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bakabahamagara kuri 0788828395, 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Abana 61bahawe impamyabumenyi, Certificates, zirekana ko bemerewe gukomeza mu mashuri abanza
Imwe mu nyubako za Wisdom School i Musanze

BAZATSINDA Jean Claude