RDC: Abarwanyi batatu ba ADF biciwe muri Operasiyo idasanzwe

Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023, bishe abarwanyi batatu(3) b’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa  ADF mu kibaya cya Mwalika, muri teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Abarwanyi ba ADF bayogoje abaturage babakorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Congo

Ingabo za Uganda n’iza Congo kandi zavumbuye imbunda ebyiri  z’izinyeshyamba.

Umuvugizi wa Operasiyo Shujaa, Colonel Mak Hazukayi, yatangaje ko aho izi nyeshyamba zafatiwe, bahasanze n’ibiribwa byagiye byibwa abaturage mu bihe bitandukanye.

Izi ngabo zasabye abaturage kujya kure y’ikibaya cya Mwalika aho kugeza ubu hari kubera imirwano ikaze hagati y’izi ngabo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Umutwe wa ADF umaze igihe ugaba ibitero ku baturage ukabicana ubugome. Ni umwe mu mitwe isaga 120 ibarizwa mu  Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisirikare cya Uganda (UPDF) ku bufatanye n’icya Congo batangije ibitero byo guhashya uwo mutwe, ariko bisa nk’aho nta musaruro ufatika biratanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW