Abagore batega abaturage bakabambura ibyabo bateye inkeke

MUSANZE: Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’abagore babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko mu gihe cy’ijoro biba bigoye cyane kunyura mu tuyira two muri aka gace cyane cyane utwo mu Mudugudu wa Kanyabirayi bitewe n’uko hasigaye hari abagore b’ibihazi badutegeramo abaturage bakabambura.

Bemeza ko akenshi na kenshi abo bagore baba bitwaje ibyuma n’inzembe ku buryo n’ushatse kubarwanya bamukomeretsa.

Bavuga ko basigaye banatera ‘kaci’ no ku manywa y’ihangu aho banakorana n’amatsinda y’ibisambo by’abagabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanyabirayi nawe ahamya ko hari abagore basigaye batera ‘kaci’ abahisi n’abagenzi bakabacucura utwabo.

Muri kariya gace ngo abagore badukanye n’uburyo bwo kureshya abagabo bakabaryoshya ko babakunze bagera mu nzu bakabateza amabandi akabaka utwo bafite twose.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramugisha Denise, mu nama aherutse kugirira muri kariya gace, yavuze ko biteye agahinda kubona abagore bishora muri izo ngeso zigayitse.

Yavuze ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye ba mutima w’urugo abasaba kubivamo mu maguru mashya anibutsa ko uzabifatirwamo azahura n’urukuta rw’aategeko.

Yagize ati “Ikimbabaje cyane ni uko nasanze mu bibazo byakagombye gukemurwa n’abagore ahubwo biri guterwa n’abagore. Umugore utanga ubuzima akongera akajya kwambura ubuzima kubera telefoni?”

- Advertisement -

Abatuye muri kariya gace basaba inzego z’umutekano gukora umukwabu maze abishora muri ziriya ngeso mbi bakajyanwa kugororwa.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW