Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’inzobere mu buvuzi bwa “Clubfoot”

Umuryango Mpuzamahanga Hope Walks ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bari kongerera ubumenyi bamwe mu nzobere mu buvuzi bw’ingingo bahugura abaganga bahugura bagenzi babo bavura ubumuga bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa 25 Nzeri 2023, yitabiriwe n’abaturutse ku mugabane wa Afurika na Amerika y’Epfo, akazamara icyumweru abera i Kigali.

Yitabiriwe n’abaganga b’inzobere bazahugura abahugura abandi mu kuvura indwara y’ubumuga bw’ibirenge ndetse n’Abarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda na bamwe mu baganga bo mu bitaro bikorana na Hope Walks ishami ry’u Rwanda.

Umwe mu baganga b’indwara z’amagufwa n’ubugororangingo waturutse mu gihugu cya Malawi, yavuze ko guhugurirwa mu Rwanda, bizamufasha kwigisha abo mu gihugu cye no kunoza serivisi mu guhangana n’iyi ndwara.

Ati “Niteze kuhakura ubumenyi nzajyana muri Malawi nkigisha abari mu nzego zaho z’ubuzima mu guhangana n’iyi ndwara itera ubumuga bw’ibirenge”.

Victoria Kimathi wo muri Kenya avuga ko mu gihugu cyabo bakunda guhura n’ubu bumuga, aya mahugurwa akaba ayitezeho ubumenyi azasubirana iwabo kuko nta nzobere zihagije mu kuvura iyi ndwara bagira.

Ati ” Abana benshi muri Kenya bavukana ubumuga bw’ibirenge, dufite imibare iri hejuru, ndashaka gusubira mu rugo nkongerera ubumenyi bagenzi banjye mu kuvura ubumuga bw’ibirenge.”

Nsengiyumva Emmanuel, umuganga uvura abana bafite ubumuga cyane abafite abafite ubw’ibirenge mu bitaro bya Rilima na Gahini, avuga ko ubuvuzi bw’iyi ndwara mu Rwanda buteye imbere, ari nayo mpamvu batumiza abaganga bo mu bindi bihugu kugira ngo babasangize ubumenyi.

Avuga ko aya mahugurwa y’icyumweru yitabiriwe n’abaturutse muri Malawi, Mozambique, Burundi, Honduras, Ghana n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku Isi, yitezweho umusaruro ushimishije mu guhangana n’iyi ndwara yibasira abana.

- Advertisement -

Ati ” Ni ibihugu byinshi turi kumwe ubu ngubu byagiye byohereza abaganga babyo cyane cyane abakuriye izo gahunda kugira ngo na bo bashobore kugira ubumenyi nk’ubwo dufite.”

Nsengiyumva yemeza ko gahunda yo kuvura ubumuga bw’ibirenge mu Rwanda imaze gutera imbere aho iboneka mu mavuririro 13, ibibafasha kugera ku barwayi benshi cyangwa abana bavukana ubumuga bw’ibirenge.

Dr Nsanzubuhoro Adeo, Intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima, yashimiye umurayango wa Hope Walks kuko kuva watangira kwita ku bana bavukana ubumuga by’umwihariko ubw’ibirenge, byatanze umusaruro ushimishije.

Yavuze ko kuba uyu mushinga ukorana n’ibitaro 13 mu gihugu, byorohereza abana bavukana ubumuga bw’ibirenge by’umwihariko abo mu miryango itifashije kubona ubuvuzi hakiri kare.

Ubushashashatsi bugaragaza ko umwana umwe mu bana igihumbi avukana ubumuga bw’ibirenge, aho mu Rwanda abana 504 mu mwaka bashobora kuvukana icyo kibazo.

Ababyeyi bibutswa ko umwana wavukanye ubumuga bw’ibirenge agomba kubuvuzwa akivuka kuko bukira mu gihe cya vuba kandi bitagoranye.

Hagaragajwe tekini zikoreshwa mu guhugura abahugura abandi
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya mahugurwa
Hope Walks ishimirwa uruhare rukomeye mu buvuzi bw’ubumuga bw’ibirenge mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW