Abapolisi b’u Rwanda 174 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe.
Umuhango wo kuyibambika wabaye Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023,ubera mu kigo kibamo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru Juba (RWAFPU-3), uyoborwa n’ukuriye Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Madamu Christine Fossen.
Mu bambitswe imidali harimo abapolisi 160 bagize itsinda (RWAFPU-3), abapolisi 13 bari mu butumwa bwihariye n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, Commissioner of Police (CP) Felly Rutagerura.
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bafite inshingano zitandukanye zirimo kurinda abanyacyubahiro, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, kubungabunga ituze rusange ndetse no gukora amarondo.
Hari abapolisi kandi bari mu butumwa bwihariye badakorera mu matsinda, bo bashinzwe imirimo ijyanye n’imikoranire ya Polisi n’abaturage mu bijyanye n’amahugurwa no kubaka ubushobozi ndetse n’ubugenzuzi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye baturutse mu bindi bihugu, ndetse n’abayobozi bo muri Polisi y’igihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rye, Christine Fossen yashimiye Leta y’u Rwanda ku bushake n’umuhate igira mu gukomeza gushyigikira amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi.
Yagize ati: ”Nejejwe no kubagaragariza kuba umwanzuro wa 1325 wo mu mwaka wa 2000 w’Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ushyigikira amahoro n’umutekano kandi uwo mwanzuro ukaba ushyigikira ko abagore na bo bagira uruhare mu gukumira imvururu zituruka ku makimbirane. Intambwe imaze guterwa n’u Rwanda muri iyi nzira na hano turi, aho rufite abapolisikazi bangana na 52% muri iri tsinda, ni iyo kwishimira.”
Yakomeje agaragaza ko yishimiye kubona iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ririmo abagabo n’abagore, riyoborwa n’umugore kandi akaba abayobora neza nk’uko uwo yasimbuye nawe yakoraga neza imirimo yo kurindira umutekano abaturage ba Sudani y’Epfo.
- Advertisement -
Ati: ”Bagaragaje ubushake n’umurava mu kuzuza inshingano za bo binyuze mu bikorwa bitandukanye n’ubwo imiterere y’akazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro akenshi isaba gukorera mu bihe bigoye no guhangana n’ibibazo bitoroshye.”
Umuyobozi w’iri tsinda ryiganjemo abapolisikazi, Senior Superintendent of Police (SSP) Speciose Dusabe, yavuze ko gukorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ari ingenzi kuko hari ubumenyi bwinshi bungukiramo buzanabafasha igihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo.
Yashimiye abapolisi abereye umuyobozi ku kuba bagaragaza ubushake, bagakora batizigama kandi bakarangwa n’ikinyabupura n’ubunyamwuga.
SSP Dusabe yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo n’abaturage bacyo uburyo bakorana, ari na byo bifasha abapolisi b’u Rwanda gusohoza neza inshingano zabo.
Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bakorera mu murwa mukuru wa Sudani y’EPfo Juba, rigizwe n’abagera ku 160 barimo abagore 83 n’abagabo 77, basimbuye bagenzi babo mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
RNP WEBSITE
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW