Bamwe mu basirikare ba Africa y’Epfo bari mu butumwa bw’amahoro muri Congo batashye iwabo igitaraganya nyuma yo kwihugirira mu ndaya aho gukora icyabajyanye.
Abasirikare 8 ni bo bavugwaho iyo myitwarire bakaba bari mu ngabo za UN zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO.
UN ivuga ko bari basirikare bakoze ibinyuranyije n’amategeko agenga uwo muryango.
Bariya basirikare ngo barenze ku mabwiriza yashyizweho mu gace bakoreramo yo kutagenda igicuku, bajya kwishimisha mu kabari gasanzwe gakorerwamo uburaya.
Igisirikare cya Africa y’Epfo ku cyumweru cyasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kubona ko ibirego bishinjwa bariya basirikare biremereye, hafashwe icyemezo cyo kubacyura ngo bisobanure kuri ibyo birego, banavuge ibikorwa byabaye.
Nyuma y’uwo mwanzuro ngo hanakomeje kuba iperereza muri Congo aho byabereye.
Ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo zakunze gutungwa agatoki ku bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu mwaka wa 2017, abasirikare 5 bari muri buriya butumwa barezwe ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubucakara bujyana na byo.
Umwe mu basirikare yarezwe gutera inda umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW