Akanyamuneza ni kose  ku banyenganda bafashijwe na NIRDA

Abafite inganda bafashijwe kubona inkunga yo kwiteza imbere n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), barishimira ko bibutswe nyuma yaho bari bashegeshwe na COVID-19.

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, bagiranaga ibiganiro n’amasezerano y’ubufatanye na NIRDA.

Muri 2020 nibwo  hatangijwe gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program  aho bakora ubushakashatsi (Technology Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda, hagashyirwaho gahunda, aho inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho (Access to technology), kubaka ubushobozi hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi (Business Development Services) hakiyongeraho n’ubufasha mu bya tekinike (Technical assistance).

Mu myaka ibiri ishize NIRDA yafashije inganda ziri mu mpererekanye nyongeragaciro umunani (eight value chains) , 80% by’inganda zafashijwe zatangiye gukora.

Muri izo mpererekane nyongeragaciro umunani harimo eshanu zafashijwe ku nkunga ya Enabel, hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi (agriculture value chain) ndetse n’urwego rw’iterambere ry’Imijyi (Urbanization).

Izo mpererekane nyongeragaciro eshanu NIRDA yafashije ku nkunga ya Enabel, inganda zafashijwe zahawe inguzanyo yishyurwa 50% nta nyungu kandi nta ngwate zisabwe.

Umuyobozi wa Sosiyete ALICOMEC, ifite ikirombe cy’ishwagara akagira n’uruganda rukora ishwagara yifashishwa mu isukari,amabuye y’agaciro mu bwubatsi  rukorera mu karere ka Karongi,Uwimana Ethienne,yabwiye UMUSEKE avuga ko  yahawe imashini izamufasha kwiteza imbere.

Ati “Bampaye imashini izajya itunganya ishwagara,tuzajya dufata amabuye tuyasye,tuzajya dutanga mu bwubatsi,ubuhinzi no mu nganda zitandukanye.”

Akomeza agira ati “Twabonye inguzanyo muri BRD tuzishyura nta nyungu. Nabonye uruganda rufite miliyoni 150frw. Icyakabiri nzishyura ni miliyoni 75frw izindi miliyoni 75frw ni impano.”

- Advertisement -

Asaba bagenzi be bafite inganda bifuza kwagura ibikorwa kugana NIRDA.

Bagenzi banjye icyo nabasaba, ni ugukomeza kwegera NIRDA.Hari igihe  baba bafite ibintu byiza ariko batamenyekana.Bakamenyekana, bakinjira muri sisiteme ya NIRDA, kugira ngo bamufashe kumushakira ibikoresho by’inganda zabo.”

Ati “Iyo dutangiye gufasha inganda, tujya dutanga ubufasha bwa tekiniki,aho tuzana umuntu uhamenyereye,haba hari ikibazo cya tekiniki agafasha abanyenganda,akabasobanurira,bakagira ubumenyi bungukira aho ngaho.”

NIRDA ivuga ko kuva gahunda ya “Open calls “ yatangira, hamaze gufashwa inganda zigera kuri 38, kandi  hari izindi zigera kuri eshanu zizafashwa mu bihe bya vuba. Ni mu gihe hashowemo amafaranga zirenga miliyari 9Frw.

Umushinga Enabel ufatanyije na NIRDA bateye inkunga abanyenganda
Abafite inganda zitandukanye bahawe imashini zibafasha kwiteza imbere.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW